Abahanzi barenga 20 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika bagiye guhurira i Kigali binyuze mu Nama Mpuzamahanga ifatwa nk’iserukiramuco yubakiye ku buhanzi izwi nka 'Acces' yari isanzwe ibera muri Kenya. Yitezwemo ibitaramo by'abahanzi bakomeye barimo Ish Kevin na B-Threy
Ni ubwa mbere iyi Nama igiye kubera mu Rwanda. Ihuriza
hamwe abashoramari mu ngeri zinyuranye, abahanzi bubatse izina mu ngeri
zinyuranye, abanyabugeni, abahangamideli, abanyapolitiki n'abandi.
'The Music In Africa Conference For Collaborations, Exchange,
and Showcases (ACCES), ifatwa nk'inama idasanzwe mu guhindura imibereho
y'abahanzi no kubashyigikira mu rugendo rwabo rw'iterambere. Kuri iyi nshuro,
izaba i Kigali, kuva ku wa 14-16 Ukwakira 2024.
Yateguwe n'Ikigo cya Music In Africa Foundation (IMF)
ifatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bishingiye ku Nama 'RCB' ndetse na Minisiteri
y'Urubyiruko n'Ubuhanzi.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rivugamo ko mu gihe cy'iminsi
ibiri iyi nama izamara, izarangwa n'ibiganiro bizahuza abantu ku ngingo zinyuranye,
hagamijwe kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.
Tariki 14-15 Ukwakia 2024, Inama ya mbere izabera muri
Kigali Convention Center, ni mu gihe inama ya Kabiri izabera muri Mundi Center,
ku wa 15-16 Ukwakira 2024, ndetse hazaba n'ibitaramo by'abahanzi bizaherekeza
iri serukiramuco.
Bagaragaje urutonde rw'abahanzi 20 barimo nka ir
Trill, Heavy K, na Zaki Ibrahim bo muri Afurika y’Epfo, Octopizzo (Kenya), Wamoto
(Tanzania), Assa Matusse (Mozambique), Jordan Moozy (Botswana), Kaya Byinshii
(Rwanda), Aurus (Reunion Island), Youbana (Morocco), Indigo Saint (Zimbabwe),
ndetse na Banshee (Zimbabwe)
Ibi bitaramo kandi byahaye umwihariko abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kuko umubare munini ari bo gusa. Abategura iyi nama ya 'Acces' bavuga ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw'abakora injyana ya Hip Hop ndetse na Kinyatrap.
Abazaririmba ni Bushali, Ish Kevin, Angell Mutoni,
Nikita Heaven, B-Threy, Slum Drip, Ice Nova, ndetse na Sema Solé.
Muri iyi gahunda ya Acces habaho kuganira ku muziki,
ibitaramo by’abahanzi, kumenyana no kuganira mu bijyanye n’imikoranire, haba
amahugurwa, imurikagurisha ry’ibihangano no gukorana ibihangano kubitabiriye.
Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe
intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy’iminsi
itatu.
Yitabirwa n’abanyamuziki, abagira uruhare mu
kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki, abanditsi b’ibitabo, abacuranzi,
abaterankunga, abafata ibyemezo n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.
Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo
gusura Inganda Ndangamuco z’ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa
amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n’abandi.
Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu
bikorwa bya Music In Africa Foundation’s AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa
Addis Abeba muri Ethiopia.
Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n’abantu bo mu
bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n’umucuranzi w’icyamamare muri
Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.
Muri 2017, Acces yatangijwe nk’igikorwa Mpuzamahanga
gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru
ryavuzwe n’umucuranzi w'icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.
Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi
muri Kenya, aho cyaherekejwe n’imurikagurisha n’ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi
wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki
Stein wo mu Bwongereza n’abandi.
Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri
Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze
ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya
(Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n’umuyobozi Mukuru uri mu
bashinze ikigo ‘Ditto Music’, Lee Parsons wo mu Bwongereza.
Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg
muri Afurika y’Epfo, aho bakoranye n’abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen
Blakrok, Priddy Ugly n’abandi.
Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’abari bahagarariye
ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto
Music, Africori, Linkfire, Believe n’abandi.
Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo
“Music In Africa Honorary Award” hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa
by’indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.
Umunyamuziki Baaba Maal wo muri Senegal niwe wabaye
uwa mbere mu guhabwa iki gihembo yashyikirijwe mu 2017, Eric Wainaina wo muri
Kenya yashyikirijwe iki gikombe mu 2018.
Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu
rurimi rw’Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Igifaransa muri buri gihugu
cyakiriye.
Kitabirwa n’abantu barenga 2000 bo mu bihugu 50, kandi
kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Kitabirwa kandi n’abavuga rikijyana
n’abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n’abantu barenga Miliyoni,
kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150.
Umuraperi Slum Drip agiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi
bakomeye muri Afurika
Umuraperi Bushali umaze iminsi mu bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival ategerejwe muri iyi nama Mpuzamahanga
Umuraperi Ish Kevin wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Amakosi’
yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahawe umwihariko muri iyi nama Mpuzamahanga
TANGA IGITECYEREZO