Mu butumwa Perezida Kagame na Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2024, harimo n’isano u Rwanda na Latvia bifitanye.
Perezida Kagame avuga ko
igihuza u Rwanda na Latvia gishingiye ku mikoranire yerekana ko ishoramari
rishoboka mu gihe hubatswe uburyo buhamye buha buri wese uburenganzira bungana.
Umukuru w’Igihugu wageze i Latvia ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, yavuze ko u Rwanda rwahisemo
kugira imikoranire n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye Igihugu
gishobora guhura na byo.
Yakomeje ati: “Dukeneye no
guha agaciro izindi ngeri z’imikoranire harimo n’ibijyanye no guteza imbere
ikoranabuhanga.’’
Yagaragaje ko Latvia
yatangiye gushyira imbaraga mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi u Rwanda na rwo
rwateye intambwe ifatika nk’aho serivisi nyinshi za Leta ziboneka hifashishijwe
ikoranabuhanga.
Perezida Kagame
yashimangiye ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we byibanze ku bufatanye mu
guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi ikoranabuhanga n’ibindi
hagamijwe guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Ati: “Dufite imyumvire yo
gukorana n’abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye duhura na byo.
Twanyuzwe n’ibyo twabonye kandi tuzishimira kuguha ikaze mu Rwanda mu gihe cya
vuba.’’
Perezida wa Latvia,
Edgars Rinkēvičs, na we yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka na mugenzi we w’u
Rwanda, Paul Kagame.
Yagize ati: “Ni uruzinduko
rwa mbere rwa Perezida w’u Rwanda muri Latvia, ni na rwo rwa mbere rw’Umukuru
w’Igihugu cya Afurika nyuma y’ubwigenge bwacu. Ni uruzinduko rw’amateka.’’
Yavuze ko we na Perezida
Kagame baganiriye ku mutekano w’ibihugu by’u Burayi ndetse n’ingaruka zatewe
n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Yakomeje ati: “Twashimye
umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye
byo ku Mugabane wa Afurika.’’
Yanavuze ko baganiriye ku
mikoranire yo guteza imbere ibijyanye n’ubukungu by’umwihariko mu iterambere
ry’ubuhinzi.
TANGA IGITECYEREZO