RFL
Kigali

Filime 10 zitegerejwe na benshi mu Ukwakira kwa 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2024 17:19
0


Mu gihe Ukwezi kwa Cumi (Ukwakira) kwatangiye, benshi mu bakunzi ba Filime mpuzamahanga bategereje isohoka ry'izimaze igihe zamamazwa ziyobowe n'igice cya kabiri cya 'Joker' cyise 'Folie à Deux' kirimo Lady Gaga na Joaquim Phoenix.



Kuva umwaka wa 2024 watangira abakunzi ba filime bashyizwe igorora dore ko hagiye hasohoka filime nyinshi ziganjemo izakinwe n'ibyamamare muri Sinema, by'umwihariko hasohotse izari zimaze igihe zitegerejwe bitewe n'uko zamamajwe cyane hamwe n'amashusho yazo aziteguza (Trailers) yabaga yaraciye ibintu ku mbuga.

Muri uku kwezi k'Ukwakira naho hategerejwe filime zitezwe na benshi, gusa izi zo zifite umwihariko kuko zitandukanye n'izagiye zisohoka mu mezi ashize ziganjemo izimirwano (Action), katuni (Cartoon/Animation) hamwe na 'Adventures'.

Umwihariko wa Nzeri ni uko muri fiime 10 zitegerejwe na benshi harimo iz'urwenya, iziteye ubwoba (Horrors), izakozwe zishingiye ku bitabo, izakozwe hashingiwe ku byabayeho ndetse akarusho imwe mu zitezwe cyane ni 'Joker: Folie à Deux' izahuriramo Lady Gaga na Joaquim Phoenix, 'Venom: The Last Dance'.

Izi filime kandi ziganjemo izatunganijwe na Studio zikomeye ku Isi zirimo nka Sony, 20th Century, Lionsgate hamwe na Warner Bros. Zimwe muri zo zizatambuka ku mbuga zikomeye zirimo Netflix, Amazon Prime hamwe na Apple TV.

Dore urutonde rwa filime 10 zitezwe na benshi zizasohoka mu Kwakira kwa 2024:

Title

Premiere Date

Platform

Genre

Attention Scale

Attention Signals

Joker: Folie à Deux

10/4/2024

Warner Bros. Pictures

Action Thriller

100.00%

122,406,027

Venom: The Last Dance

10/25/2024

Sony Pictures Entertainment

Action Sci-Fi

87.63%

107,264,108

Smile 2

10/18/2024

Paramount Pictures

Horror

66.46%

81,349,826

Piece by Piece

10/11/2024

Focus Features

Documentary

25.05%

30,663,199

We Live in Time

10/18/2024

A24

Romantic Drama

7.07%

8,649,596

House of Spoils

10/3/2024

Amazon Prime Video

Horror

6.13%

7,505,524

Lonely Planet

10/11/2024

Netflix

Romantic Drama

4.47%

5,470,380

Woman of the Hour

10/18/2024

Netflix

Crime Thriller

3.76%

4,599,504

It's What's Inside

10/4/2024

Netflix

Horror Comedy

2.25%

2,753,441

Monster Summer

10/4/2024

Pastime Pictures

Horror Adventure

1.74%

2,124,253


1. 

Filime 'Joker' igice cyayo cya kabiri cyiswe 'Folie à Deux' cyahuriyemo Lady Gaga na Joaquim Phoenix, niyo ya mbere itegerejwe

2. 

Igice cya 3 cya filime 'Venom' cyiswe 'The Last Dance' ikinamo Tom Hardy iri muzitegerejwe

3.

Igice cya 2 cya filime 'Smile' yaciye ibintu kuri Netflix, kigiye gusohoka

4.

Iyi filime y'umuhanzi Pharell Williams nayo yitezwe mu Kwakira

5. 

Ni filime y'uirukundo yiswe 'We Live In Time' izagaragaramo Andrew Garfield uzwi nka Spiderman

6. 

Ariana DeBose niwe uzagaragara muri iyi filime 'House of Spoils' azahuriramo n'icyamamare Steven Segal

7. 

Indi filime y'urukundo itegerejwe ni 'Lonely Planet' yahurijwemo Laura D na Liam Hemsworth izanyura kuri Netflix

8. 

Netflix izasohora indi filime yise 'Woman Of The Hour' izagaragaramo Anna Kendricks

9.

Indi filime ya Netflix izasohoka ni iyitwa 'It's What's Inside' y'icyikango

10. 

Icyamamare muri sinema, Mel Gibson wakinnye filime ya Yesu agiye kugaruka muyitwa 'Monster Summer'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND