RFL
Kigali

Felix Muragwa yateguje Album anakebura abahura n'ibibazo by'ingutu bakumva ko Imana yabataye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/10/2024 18:31
0


Umukozi w'Imana Felix Muragwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze mu nganzo agenera ubutumwa bw'ihumure abantu bahura n'ibibazo n'ibigeragezo bakumva ko Imana yabaretse.



Felix Muragwa ni umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso mu muziki kubera ubuhanga bwe. Ni umwe baramyi b'amazina azwi babarizwa muri korali ya Gospel Ministry ikorera muri Leta Arizona mu mujyi wa Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa "Isohoza", akaba ari iya 5 kuri Album ye ya mbere ari gukoraho ndetse ikaba izajya hanze vuba. Avuga ko yamuhenze cyane n'ubwo yirinze kugira byinshi atangaza ku bijyanye n'amafaranga. Ati "Ntabwo nibuka neza ariko yarampenze pe".

Aganira na InyaRwanda, Felix Muragwa umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki wa Gospel, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Isohoza" yayanditse ari mu bihe byo "gutekereza ukuntu abantu bahura n'ibibazo cyangwa ibigeragezo bakumva ko Imana yabataye".

Uyu muramyi uzwi mu ndirimbo "Amahoro Masa" yakoranye na Diane Nyirashimwe, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Isohoza" yayinyujijemo ubutumwa bwibutsa ko icyo Imana yavuze ku buzima bwa buri muntu wese ufite icyo ari kunyuramo, kizasohora.

Mu myaka hafi 4 amaze mu muziki uha Imana ikuzo nk'umuhanzi wigenga, Felix Muragwa avuga ko icyo yishimira cyane mu byo yagezeho ni uko agenda yakira ubutumwa n'ubuhamya bw'abantu babemburwa n'ubutumwa bwiza "buturutse mu bihangano dukora".

Avuga ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko wari umuhamagaro we kuva na kera. Intego ye muri uyu muziki ni ukwamamaza ugukomera kw’Imana kuko Uhoraho ari byose mu buzima bwa buri umwe.

Muragwa yatangiye gushyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2020 ushyira 2021. Kuva icyo gihe kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshanu ari zo "Inshuti", "Dushobozwa", "Uduhembure", "Amahoro Masa" na "Isohoza".

Felix Muragwa asengera mu rusengero rwitwa Church ni El-Shaddai International Church. Kuririmba yabitangiye kera, anyura mu matsinda na Ministries zitandukanye. Avuga ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza ku Isi hose.

Akunda kumva indirimbo za Benjamin Dube ufatwa nka sekuru w'abaramyi bo muri Afrika. Ati "Mu by'ukuri ntabwo navugango ni runaka [role model] ariko ni benshi cyane, by'umwihariko abaririmba indirimbo za Gospel, ariko uwo nkunda kumva cyane ni Benjamin Dube".

Mu mwaka wa 2022 ni bwo Muragwa yakoze igitaramo cya mbere yari yise "Uduhembure Live Concert" cyabaye tariki 27/08/2022 kikabera mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri icyo gitaramo cy'amateka mu muziki we yari ari kumwe na Rev. Cyungura Prosper n'abahanzi batatu bakunzwe ari bo Deborah Nyirashimwe [Diane], Eric Nkuru na Naboth Kalembire. Yari ari kumwe kandi na Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team.

REBA INDIRIMBO NSHYA "ISOHOZA" YA FELIX MURAGWA


Felix Muragwa ageze kure atunganya album ye ya mbere


Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo nshya "Isohoza" iri kuri Album ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND