Jean Luc Ishimwe wamenyekanye mu muziki usanzwe mu myaka isaga irindwi ishize, ndetse wigeze no kuba umwe mu bafashwa na King James; nyuma yo kurushinga yatangije itsinda ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ahuriyemo n’umugore we Manishimwe Delphine.
Uyu mugabo w’imyaka 28
yabwiye InyaRwanda ko we n’umugore we itsinda bahuriyemo ryitwa Zoe Family,
bivuga ‘Ubuzima’ mu Kinyarwanda, kuko ‘Imana yaduhaye ubuzima natwe twabuha
abandi mu buryo butandukanye harimo no kuririmba indirimbo ziramya zigahimbaza
Imana.’
Akomoza ku ntangiriro
y’umuziki wabo nk’umugabo n’umugore, Jean Luc yagize ati: “Ntabwo twatangiye
tuvuga ko tugiye kuba abahanzi ahubwo byaturutse ku muhigo twahigiye Imana ko
niduha umwana tuzakora Album y'indirimbo. Rero ubu tugeze ku ndirimbo ya kabiri
muri urwo rugendo rwo guhigura uwo muhigo.”
Yatangaje ko indirimbo
bari gukoraho ziri kubatwara imbaraga nyinshi kuko baba bifuza gukora ibintu
byiza, ariko kandi avuga ko nubwo bibahenda bitabaremerera kuko ari ikintu
biyemeje mu rwego rwo guhigura umuhigo bahize.
Aherutse kuvuga ko we
n’umugore we bose babanje kuririmba indirimbo zisanzwe ariko nyuma bakaza
kugira umuhamagaro kuririmbira Imana.
Ati: “Njye n’umugore
twese twabanje kuririmba indirimbo zisanzwe, na we aririmba muri Band.
Yitabiriye amarushanwa ya East Africa’s Got Talent mu 2019, ariko buri umwe
afite isezerano ry’Imana ko azayikorera , igihe kigeze Imana idukuruza urukundo
rwayo, twinjira mu muhamagaro wayo.’’
Yavuze ko nyuma yo kuva
mu kuririmba indirimbo zisanzwe Imana yaje kubaha izina rya Zoe, kandi rikaba
atari iryo gukoresha mu muziki ahubwo ari iry’umuryango kuko Imana yabahaye
ubuzima ndetse n’abazabakomokaho bose bifuza ko bazitaba umuhamagaro w’Imana
kare batabanje guhuzagurika nk’uko bo byababayeho.
Kuri ubu, aba bombi
bafite indirimbo nshya bise ‘Ukurikirana’ ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha
ubudahangarwa n’imbaraga z'umugambi w’Imana ku buzima bwa muntu.
Jean Luc yongeyeho ko
abantu bakimara kubakira nk’itsinda rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana, bahise babasaba gushyira imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha ibihangano
byabo kuko babikunze.
Mu rwego rwo kwagura
ubwami bw'Imana, uyu mugabo yavuze ko bafite gahunda nyinshi harimo kuvuga
ubutumwa bwiza ndetse no kuba bashyiraho umunsi bashobora guhura n’abantu
bakaramya Imana, ‘imitima ikabohoka ariko tutaretse no gukomeza gusohora
n’izindi ndirimbo Imana yadushyize ku mutima.’
Mu 2016 nibwo Jean Luc
Ishimwe yatangiye kumenyekana mu muziki w’u Rwanda, aho yazamukiye mu irushanwa
ryo kuririmba ryateguwe na King James binyuze mu mushinga “ID” ryabaye mu 2015.
Icyo gihe yibandaga ku njyana zirimo RnB, Pop na Zouk.
Yamamaye mu ndirimbo
zirimo “True Love’’ yahuriyemo na Bulldogg, “Uze Njye Nkomora’’ n’izindi
zitandukanye. Mu 2019 nibwo yatangiye guca amarenga yo kuva mu muziki usanzwe,
icyo gihe yakoze indirimbo yise “Ndihannye’’. Uretse kuririmba, akiri mu
ndirimbo zisanzwe yaranabyinaga.
Zoe Family ihuriyemo Jean
Luc n’umugore we ije yiyongera ku yandi ma ‘Couple’ aririmba umuziki wo kuramya
Imana arimo iya Fabrice na Maya, Ben na Chance, Zabron na Deborah, James na
Daniella, Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes na
Prayer House, Manzi na Eunice na Papi Clever na Dorcas.
Itsinda rya Zoe Family rigizwe n'umugabo n'umugore biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwagura ubwami bw'Imana
Aba bombi babanje gukora umuziki usanzwe nyuma baza kwiyegurira uwo kuramya no guhimbaza Imana
Binjiye muri uyu muziki mu rwego rwo guhigura umuhigo bahigiye Imana
Kanda hano urebe indirimbo nshya Zoe Family bise "Ukurikirana"
TANGA IGITECYEREZO