Umusore witwa Irankunda Joe yashyizwe ku rutonde rw’abahagarariye ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024.
Yatoranyijwe ahagarariye u Rwanda, kuko buri gihugu
gihagarariwe n’umusore umwe. Ni ku nshuro ya 12 iri kamba rigiye gutangwa. Ni
mu gihe umunya-Nigeria, Osazemwinde Stephen Eghosa ariwe ubitse ikamba riheruka
ryo mu 2023.
Stephen Eghosa yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri
Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia
wabaye igisonga cya kabiri.
Mu myaka ishize iri rushanwa ryabaye hifashishijwe
ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyari
kibasiye ibihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ni irushanwa rirangwa no guhitamo umusore ufite
ubushongore, kandi uzi gusobanura neza umushinga ufite icyo uzamarira Sosiyete.
Mu 2023, u Rwanda rwahagarariwe n’abasore babiri muri iri rushanwa: Barimo Uwimana Gato Corneille utarabashije
kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim
Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu (Top 5) bavuyemo
uwegukanye ikamba.
Gutora byatangiye muri iri rushanwa. Ushaka gutora
asabwa gukurikirana imbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa [Follow], agakanda ‘Like’
ku ifoto y’umusore ashyigikiye, akandikaho igitekerezo hanyuma agasangiza
abandi iyo ‘Link’.
Ni ubwa mbere Iradukunda Joe ahatanye muri Mister Africa International. Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga ze ubona ko amaze gutemberera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, yagiye kandi ku munara wa Tower Eiffel uherereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yagiye no mu Mujyi wa Zanzibar n'ahandi.
Uyu musore kandi yamuritse imideli mu birori bya Mercedes
Benz Fashion Week Kigali byabaye ku wa 26 Gicurasi 2022, no mu 2019 yakoranye
n'abategura ibi birori. Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha izina rya
Joe Romantic.
Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera
muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024. Kandi
rihatanyemo abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe,
Comoros, Nigeria, Cameroon n'abandi.
Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe
bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra
Leone, aho rihatanyemo abasore 19.
Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe
ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017. Mu 2016 Moses Turahirwa yari
yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama
nkempurampaka.
Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira
iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo
kubura ubushobozi bubagezeyo.
Umusore wegukanye ikamba ahembwa $10,000, kandi yishyurirwa
urugendo rw’indege mu Mujyi irimo wa London, banamufasha kwitabira ibirori by’imideli
birimo nk’ibya European Fashion Week.
Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa
bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura
impano ye.
Irankunda Joe ahagarariye u Rwanda Mister Africa
International
Irankunda agaragaza ko ari umusore ukunda gutemberera
mu bihugu bitandukanye byo ku Isi
Irankunda yagiye yitabira ibirori binyuranye birimo n’ibya
Mercedes Fashion Week
Joe agaragaza ko yiteguye guhatanira ikamba n’abandi
basore bagenzi be
TANGA IGITECYEREZO