Kigali

Eddy Kenzo na Rema Namakula bongeye guhura bari kumwe n'abo bashakanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/10/2024 16:07
0


Eddy Kenzo na Rema Namakula bari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere bahujwe n’ibirori by’umukobwa wabo wujuje imyaka 13.



Mu nkuru ziri kuza imbere mu Karere k’Ibiga Bigari  harimo iyo kongera guhura kwa Rema Namakula bagiye badahuriza ku ngingo zitandukanye zirimo kurera umwana wabo.

Gusa ariko nubwo ibyo byagiye bivugwa Eddy Kenzo yagiye akomeza kugaragaza ko ari inshuti n’umugore babanye bakaza gutandukana nyuma y’imyaka itandatu mu munyenya w’urukundo wanasize imbuto y’umwana.

Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana na Rema Namakula ubwo yazaga mu Rwanda mu gitaramo yahuriyemo na The Ben, uyu mugore yirinze kugira icyo avuga ku iterambere ry’uwahoza ari umugabo we.

Kuri ubu Eddy Kenzo ari mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza aho aheruka kugirwa Umujyanama wa Perezida Museveni mu birebana n’ubuhanzi.

Kandi Eddy Kenzo asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abahanzi muri Uganda ari no mu bihe byiza n’umugore we na we ufite ijambo rikomeye muri politiki, Phiona Nyamutooro aho ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Iterambere ry’Amabuye y’Agaciro.Rema Namakula na Phiona Nyamutooro bari kumwe n'abana barimo uwa Eddy KenzoKari akanyamuneza ku maso guhura kwa Rema na Eddy Kenzo hamwe n'abo bashakanye

Eddy Kenzo yagiye yumvikana avuga ko afitanye umubano mwiza na Rema nubwo batandukanye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DUHERUKA KUGIRANA NA REMA NAMAKULA

">

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND