RFL
Kigali

Ibibazo 5 abantu bakundana bahura nabyo iyo umwe agiye kure y’undi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/10/2024 16:03
0


Birababaza cyane iyo abantu bakundana hanyuma umwe akajya kure y'undi ku bw’impamvu z’akazi cyangwa indi mpamvu runaka,gukunda cyangwa gukundana ni ibintu byiza cyane,ariko mu gihe hitambitsemo intera hagati yawe n’umukunzi wawe biragorana cyane kugira ngo umutima uzabyakire.



Mu gihe ubuze kimwe mu bintu byiza wari ufite,ikintu uhita ukora icyo gihe ni ugukoresha itumanaho kugira ngo muvugane,bityo hari bimwe mu byiyumviro bigira abantu bakundana ariko umwe akaba ari kure y'undi.

1.Kuba wenyine

Mu gihe ukumbuye umuntu cyane kandi uzi neza ko udashobora guhita umubona,ibi bintu bizatuma wiheba,nuko utangire ufate telefone muganire cyangwa ujye ku mbuga nkoranyambaga ngo muganire n'ahandi;ubwo ijoro ryose uzarimara uri wenyine,amashuka niyo azaba ari inshuti yawe.

2.Kwibuka ibihe

Abantu bakundana bakunze kubana cyane ntibabura kwibuka ibihe byiza bagiye bagirana,bityo ku bantu bakundana hanyuma umwe akajya kure y'undi aho buri umwe aba ari aba yibuka bimwe mu bihe yagiranye n’umukunzi we.

3.Gusangira amafoto

Kandi ntabwo ushobora kumva ko amafoto buriya ari ingirakamaro ku bantu bakundana ariko umwe ari kure y'undi,kuko iyo akoherereje ifoto,bituma wibuka inseko ye,isura ye ndetse n’imiterere ye,ariko icyo gihe nawe uhita utangira kumukumbura cyane.

4.Nifuje iyaba wari uraha nonaha

Nifuje iyaba wari uraha, nta wundi wavuga iri jambo atari abantu bakundana ariko umwe ari kure y'undi,kujya kure y’umukunzi bibabaza umutima cyane yewe n’umubiri,kuko hariho n’igihe ugera ukabura amahoro neza ubwo ugatangira kumubwira uti nifuje iyaba wari uraha nonaha.

5.Gutinda kw’ibihe

Iyo abantu bakundana batari hamwe,buri umwe akarangiza umunsi atarabona undi,kuri we biba bimeze nk’ukwezi naho iyo ari ukwezi kuri we kuba kumeze nk’umwaka;ijoro riba rirerire naho umunsi wo ugenda buhoro buhoro,mbese muri rusange uba ubona ibihe biri gutinda ngo usange umukunzi wawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND