Kigali

Gahogo Choir yamamaye muri "Wanciye iki?" irizihiza isabukuru y'imyaka 30 inazirikana abatishoboye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/10/2024 13:08
0


Gahogo Choir yo mu Itorero ADEPR mu Karere ka Muhanga, yamamaye mu ndirimbo "Wanciye iki" yahembuye imitima ya benshi, yinjiye mu giterane ngarukamwaka "Gahogo Evengelical Week".



Iki giterane cyatangiye kuwa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, kikaba kizasozwa ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024. Kiri kubera kuri ADEPR Gahogo, Insanganyamatsiko yacyo ikaba iboneka muri 1 Abami 19:7 hagira hati: "Malayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”

Ni igiterane kimara icyumweru cyose, kimaze gutanga umusaruro ubyibushye dore ko benshi bahembutse, abandi bakira agakiza binyuze muri iri vugabutumwa ngarukamwaka. Muri iki giterane cy'uyu mwaka wa 2024 bazishyurira imiryango 200 ubwisungane mu kwifuza. Gufasha abatishoboye akaba ari igikorwa kibaba ku mutima dore ko bagikora kenshi.

Korali Gahogo yishimira ko umusanzu wayo ari ukwigisha abantu, "atari ukuririmba gusa ahubwo tunabigisha gukora duhereye ku baririmbyi bacu bakagendana na gahunda za Leta.” Ishavuzwa n'abagoreka ijambo ry'Imana bakayobya ubwoko bw'Imana, ariko kandi iyo ibyo babibonye ntabwo bicecekera ahubwo barabigorora.

Perezida wa Korali Gahogo Nibamureke Thadée, yashyize umucyo ku cyo bakora igihe mu Iteraniro hatangiwemo ubuhanuzi bw'ibinyoma. Yagize ati "Abantu bayobya abandi iyo tubyumvise turabigorora. Hari umuntu ushobora kuza mu itorera agahanura ibinyoma iyo dusenga hakaba hari ubutumwa burimo ubuyobe tuba tugomba kubwamaganira kure.”

Uyu muyobozi yavuze ko abantu bakwiye kujya bashishoza ku byo bahanurirwa kuko bishoboka kubitahura. Ati: “Abantu bakaba bamaze imyaka irenga 20 ariko ugasanga umuntu araguhanuriye ngo uriya mugore mubana si uwawe, unabirebesheje amaso wasanga atari ukuri ahubwo ari ubuyobe.”

Mu 2024, Gahogo Choir iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 ivuze ibintu byinshi n’ubwo byinshi wabona bitagaragara, "ariko mu myaka 30 Gahogo Choir yavuze ubutumwa ahantu henshi cyane, abantu benshi barakijijwe, natwe abaririmbyi byagiye bitugirira umusaruro ugasanga turabana hafi, twagiye dufashanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Bati: "Umusaruro wa mbere ni uko twabwirije ubutumwa abantu benshi bakava mu byaha bakaza kuri Kristo. Abaririmbyi natwe ubwacu ubona ko habayemo impinduka mu buryo butandukanye, wenda urebye amashusho ya cyera, akareba n’ubu ngubu abona ko ari abantu batandukanye, twagiye tubonera imigisha myinshi kuri Korali Gahogo."

Korali Gahogo ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana, ikaba ibarizwa kuri ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga mu rurembo rw’Amajyepfo. Yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1994 aho bari abaririmbyi 12 ubu bakaba barenga 115.

Batangiye bakorera umurimo wo kuririmba ari Korali La Charite babarizwa ku mudugudu wa Nyabisindu nyuma haza kuvuka umudugudu mushya wa Gahogo baza kugabanyamo bamwe basigara i Nyabisindu abandi bajya i Gahogo. Ni Korali yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe na benshi harimo “Ndaje", "Wanciye iki" n’izindi zinyuranye.

Korali Gahogo mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 yazirikanye n'abatishoboye


Korali Gahogo iri mu giterane ngarukamwaka cyitwa 'Gahogo Evangelical Week'

REBA UMUNSI WA MBERE N'UWA KABIRI W'IGITERANE "GAHOGO EVANGELICAL WEEK"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND