Ubushakashatsi bugaragaza ko impuzandengo y’imyaka umuntu amara aryamye mu buzima bwe bwose ari imyaka 26 hakiyongeraho indi 7 amara ari gushaka ibitotsi.
Akenshi abantu bibaza
igihe bashobora kumara baryamye mu myaka y’ubuzima bwabo kikabayobera. Nubwo atari
buri wese unganya igihe amara aryamye na mugenzi we, hakozwe ubushakashatsi bugaragaza
igihe byibuze umuntu ashobora kumara asinziriye muri rusange.
Ikinyamakuru Dreams
cyandikirwa mu Bwongereza, cyakoze ubushakashatsi kigaragaza ko byibuze umuntu
ashobora kumara imyaka 26 y’ubuzima bwe yibereye mu gitanda cye atazi ibijya
mbere ndetse hejuru y’iyo myaka, akiyongeza indi myaka 7 yo kwishakamo
ibitotsi.
Iyo uteranyije neza,
usanga umuntu amara imyaka 33 y’ubuzima bwe yigaruriwe n’ibitotsi aho aba
atabasha gukora ibikorwa bimwinjiriza inyungu zigaragara. Mu mibare iki
kinyamakuru cyashyize hanze, ni uko igihe cyose umuntu anywana n’ibitotsi
bakiregagiza imirimo ari iminsi 9,496 cyangwa se amasaha 227,916.
Mu gukora ubu
bushakashatsi, iki kinyamakuru cyifashishije imyaka 79 ko ariyo umuntu
yakabayeho hanyuma bafata n’igihe abantu benshi bamara baryamye mu ijoro rimwe
babishyira mu myaka bihwana n’iyi myaka 26.
Nyamara nubwo wakumva
iyi myaka umuntu amara yiryamiye ari myinshi, kuryama no gusinzira neza ni
ingenzi kuri buri muntu kuko bituma ubuzima bukora neza ndetse akiyongerera
igihe cyo kubaho.
TANGA IGITECYEREZO