RFL
Kigali

Biba kuri benshi! Uko wakongera kubona ibitotsi nyuma yo kwicura hagati mu ijoro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2024 19:11
0


Hari abantu baryama bagasinzira ariko nyuma yo kwicura hagati mu ijoro bakagorwa cyane no kongera kubona ibitotsi ku buryo akazi k’umunsi ukurikiyeho kataborohera na mba.



Hari uburyo ushobora gukoresha bukagufasha kongera gusinzira udatakaje umwanya munini nk’uko The Healthy ibigaragaza.

1. Irinde kubatura telefoni

Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Harvard, bwagaragaje ko telefoni yifitemo urumuri ruzwi nka “blue light” rubangamira cyane umuntu ururebyemo igihe yifuza gusinzira.

Umuntu ukangutse hagati mu ijoro agirwa inama yo kudahita atekereza ko hari abantu bamwandikiye ubutumwa runaka muri telefoni ye ndetse agomba kwirinda kuyifata kugira ngo urwo rumuri rutamubangamira.

Umwarimu witwa Nadine Hemens avuga ko yahuye n’indwara yo kubura ibitotsi (insomnia) bitewe n’uburyo yakangukaga akajya gusoma za emails yandikiwe. Avuga ko kugira ngo ahonoke iyi ngeso yo gufata telefoni yicuye, yibwiraga ati “ubutumwa ubwo bwaba ari bwo bwose burategereza mbusome mu gitondo.” Ibi byamufashije gukira akajya asinzira neza.

2. Mu cyumba cyawe hagomba kuba hatuje kandi hijimye

Rachel Ross, umukozi mu kigo cya Family Sleep avuga ko akenshi kubura ibitotsi nijoro biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo iz’umuhangayiko no gutekereza cyane ndetse iyo umuntu yicuye afite ibi bibazo, bimutera kutongera gusinzira mu buryo bworoshye. Ross agira abantu inama yo kugerageza gutuma aho baryamye hatazamo urumuri cyangwa se ngo habe ikindi kintu gisakuza.

Yavuze ko mu gihe utuye agace gahoramo urusaku cyangwa se ahantu urara bigoye ko utahabuza kugera urumuri, wowe ubwawe wagerageza kwambara agatambaro ku maso kagufasha kutareba muri urwo rumuri ukanambara mu matwi ibintu bishobora kugufasha kutumva urusaku.

3. Humeka cyane witsa umutima

Mu gihe ugorwa no kongera kubona ibitotsi igihe wicuye, ugirwa inama yo gukora imyitozo ifasha kongera gusinzira nko kugerageza guhumeka wirekuye, gukora imyitozo igufasha kumva utuje utajyanye kure intekerezo cyangwa se ukagerageza kumva umuziki utuje.

Ugomba kandi koroshya imikaya yawe, ukaba wagerageza gusubiramo imivugo mwajyaga muvuga muri abana cyangwa se ukaba usubiramo mara mwigaga mu mihiriko yo mu mashuri abanza kuko bikorohereza kongera gusinzira.

Mu gihe uryamanye n’umuntu ugona, ugirwa inama yo kwambara mu matwi ikintu gituma utumva urwo rusaku ukanirinda gushyira hafi isaha isona igukangura cyangwa se telefoni irimo ubwo buryo bushobora gutuma isona ikagukangura.

Hano Rachel Ross avuga ko mu gihe byanze, ushobora kubyuka ugacana amatara make ubundi ugasoma igitabo kuko bigufasha ugahita wongera ugasinzira kandi muri iki gihe ukirinda cyane kuba wakora ibikorwa bitera ubwonko gukanguka cyane nko kureba televiziyo n’ibindi.

4. Irinde agasembuye n’itabi nyuma yo kurya

Hari abatekereza ko gufata ku gatama umaze kurya ukabona kujya kuryama bigufasha gusinzira neza ariko ibi byagaragaye ko mu gihe wicuye bitakorohereza kongera gusinzira dore ko akenshi inzoga iba yanaguteye umwuma ku buryo umubiri wawe uba utaguwe neza muri icyo gihe.

Kuri iyi ngingo, mbere yo kuryama umuntu agirwa inama yo kunywa amazi cyangwa se akanywa icyayi cy’umwimerere kuko ari byo bishobora kumugusha neza ijoro ryose ntahure n’ikibazo cyo kuza kunanirwa gusinzira.

Ku rundi ruhande, benshi basanzwe babizi ko itabi ari ribi ku buzima ariko birashoboka ko batari bazi ko ubushakashatsi bugaragaza ko rinatera umuntu gukanguka kenshi hagati mu ijoro kandi bikagorana kongera gufatisha ibitotsi. Ni byiza rero kuryirinda kugira ngo wirinde kidobya zikubuza kongera gusinzira igihe wicuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND