RFL
Kigali

Inama y’Igihugu y’Abagore yashimye isubizwaho ry’ingengo y’imari yabagenerwaga

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/09/2024 17:17
0


Inama y’Igihugu y’Abagore yashimye ko ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bitandukanye bishinzwe iterambere ry’abagore yasubijweho nyuma y’ubuvugizi bwakozwe mu nzego zinyuranye.



Ni kimwe mu byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 23 yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere, aho mu bindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy'abana bata ishuri n'inda ziterwa abangavu.

Insanganyamatsiko y’iyi nama ya 23 igira iti: “Iterambere ry’umugore, iterambere ry’Igihugu.”

Iyi nama yafunguwe ku mugaragara na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yitabiriwe n’abagore babarirwa mu 150 bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Uturere kugeza ku rwego rw’Igihugu, ndetse n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye barimo na Minisitiri w’Umuryango.

Abagore bitabiriye iyi nama, baganirijwe ku cyateza imbere abagore muri rusange no gukemura ibibazo by’igihugu.

Aba bagore kandi, biyemeje gukora ku mihigo ijyanye n’icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2), mu kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.

Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029, izita ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore Nyirajyambere Bellancilla, yagaragaje ko abagore bagize uruhare mu kubaka Igihugu, ndetse ko binyuze mu Nama y’Igihugu y’Abagore hari ibikorwa by’iterambere byakozwe birimo gufasha imiryango itishoboye.

Yakomeje agira ati: “Turashaka ko dufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo tubashe kwesa imihigo duhereye hasi ku Mudugudu, turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga imihigo tugendeye ku mwihariko waho ariko nanone dushingiye kuri gahunda ya NST2 ndetse n’icyerekezo 2050.”

Mu myanzuro imwe y’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 22 yashyizwe mu bikorwa harimo inzu 213 zubakiwe abatishoboye, imiryango 31,581 yubakiwe ubwiherero, imiryango 37,513 yubakiwe kandagira ukarabe, imiryango igera ku 34,915 yubakiwe ingarani,;

Imiryango 3,563 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abantu  929 bahawe inka, abagera ku 2,105 bahawe ihene, 230 bahabwa  intama, 376 bahawe ingurube, mu gihe abantu  4,871 bahawe inkoko. 


Hateranye Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ya 23

Bishimiye igaruka ry'ingengo y'imari yagenerwaga ibigega bishinzwe iterambere ry'abagore

Abagore biyemeje gukorera muri gahunda y'igihugu y'imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND