RFL
Kigali

Kris Kristofferson waciye ibintu mu njyana ya 'Country Music' yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2024 15:59
0


Umuhanzi Kris Kristofferson wubatse izina mu njyana ya 'Country Music', wakunzwe mu ndirimbo nka 'Sunday Morning', 'Coming Down', n'izindi, yitabye Imana afite imyaka 88 y'amavuko.



Ku bakunzi b'umuziki cyane abawusobanukiwe bawumvishe kera bazi izina Kris Kristofferson, byumwihariko abakunda injyana ya 'Country Music' benshi bita injyana isinziriza dore ko indirimbo zayo zigenda buhuro cyane.

Uyu mugabo ari mubazamuye iyi njyana ku rwego mpuzamahanga ndetse yanayimazemo igihe dore ko yatangiye umuziki mu 1964. Kris Kristofferson mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo zamukundishije benshi zirimo nka 'Me and Bobby McGee', 'Sunday Morning', 'Coming Down' n'izindi.

Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe n'umuryango we wasohoye itangazo rivuga ko yitabye Imana kuri iki Cyumweru, akaba yapfiriye mu rugo rwe i Maui muri Hawaii. Iri tangazo ariko ntabwo ryigeze rivuga icyo yazize, gusa TMZ itangaza ko uyu mugabo atazize uburwayi ahubwo ko byaba ari urupfu rusanzwe.

Kris Kristofferson ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya 'The Highwaymen' yabanagamo na Johnny Cash na Willie Nelson bazwiho kuba bararirimbaga indirimbo zaririmbiwe Imana gusa bakazicuranga mu njyana ya Country Music kuva mu 1985.

Uyu mugabo kandi yagiye yandikira abandi bahanzi indirimbo ndetse ni nawe wagize uruhare mu kuzamura umuhanzikazi Dolly Parton nawe wubatse izina muri Country Music.

Kris Kristofferson yanagiye atwara ibihembo bitandukanye uko ibihe byagiye bisimburana, byumwihariko yibitseho ibihembo 4 bya Grammy Awards ndetse ari no mubahanzi bake bakora iyi njyana babaye aba mbere batwaye Grammys.

Uretse umuziki, Kris yanagannye umwuga wo gukina filime uramuhira. Muri filime yakinnye zakunzwe harimo 'A Star Is Born' yanasubiwemo n'abarimo Lady Gaga mu 2019, 'Blade' yakinanye n'icyamamare Wesley Snipes, 'Payback' n'izindi.

Kris Kristofferson apfuye yarafite imyaka 88 y'amavuko. Asize abana 8 yabyaranye n'abagore batatu batandukanye, abuzukuru 6. Ari nabo basohoye itangazo ry'urupfu rwe.

Umuhanzi Kris Kristofferson yitabye Imana ku myaka 88 y'amavuko

Yamamaye mu njyana ya 'Country Music' yanafashije mu kuzamura

Kris yanamamaye mu bice 3 bya filime 'Blade' yakinanye na Wesley Snipes







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND