RFL
Kigali

Zacu TV igiye gushyira hanze Filime zirimo izagaragaramo Juno Kizigenza na Director Gad

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/09/2024 17:15
0


ZACU TV, shene ya CANAL+ inyuraho seri na filime nyarwanda, yamuritse imishinga mishya inyuranye yo muri 2025, harimo na filime ya Muzika izagaragaramo umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bakunzwe muri iyi minsi. Ni nyuma yo kugirana amasezerano na NBC Universal yamamaye i Hollywood.



Ni ibirori byabaye tariki 27 Nzeri 2024 bikitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye. Ni ibirori byamurikiwemo imishinga irimo filime izagaragaramo Juno Kizigenza ndetse na Director Gad.

Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki.

Ati “Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko na muzika.”

Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda.


Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV

Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment - sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Nelly Wilson Misago, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by’umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV.

Ati “Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n’abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b’iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse, ikaba iherekejwe n’indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.”


Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Nelly Wilson Misago

Seri ya Seburikoko igiye kugaruka mu isura nshya kuri ZACU TV

Sophie TCHATCHOUA, Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b’iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda.


Sophie TCHATCHOUA, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA

Yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+.

ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka ‘IKAZE.’



Aime Abizera, umuyobozi wa CANALBOX ndetse na Birgit Wuthe ushinzwe filime muri Rwanda Development Board (RDB) ni bamwe mu bitabiriye ibi birori.


Abakinnyi banyuranye ba filime bari bitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND