RFL
Kigali

Police FC yaguye miswi na Vision FC mu mukino wakinwe iminsi ibiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/09/2024 16:16
0


Police FC yabuze igitego mu minota 45 y'igice cya kabiri, umukino wakinwe iminsi ibiri kubera imvura yatumye utarangirira igihe.



Kuri uyu wa Mbere itariki 30 Nzeri 2024 kuri Kigali Pele Stadium nibwo hakinwe igice cya kabiri cy'umukino wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 wahuzaga ikipe ya Police FC na Vision FC gusa nturangire kubera imvura.

Uyu mukino wari uteganyijwe gukinwa ukarangira kuri iki Cyumweru ku itariki 29 Nzeri 2024, gusa ntiwakinwa ngo urangire kubera amazi menshi yari mu kibuga.

Ku itariki 29 Nzeri 2024, Police FC na Vision FC zakinnye igice cya mbere nacyo cyari kirimo imvura, gusa icyo gice kirangira nta kipe irabona igitego. 

Ubwo umukino wasubukuriwe mu gice cya kabiri kuri uyu wa mbere, benshi bibazaga ikipe iza gutsinda cyane ko  yombi yageragezaga gushaka igitego ariko kubera abakinnyi ku mpande zombi bari buzuye imyuka, bakugarira neza kuri buri ruhande, nuko umukino ugera ku munota wa 75 nta kipe irabona igitego. 

Ani Elijah wa Police FC yagumye kugerageza amashoti asanzwe amenyereweho ngo arebe ko yahesha ikipe ya Police FC amanota atatu, ba myugariro ba Vision FC baguma kuryamira amajanja, umukino ugera ku munota wa 88 nta kipe irabona igitego. 

Ba myugariro ba Vision FC igice cya Kabiri cyakinwe kuri uyu wa mbere, bacyitwayemo neza kuko umukino warangiye Police FC ibuze igitego. 

Nubwo Police FC yanganyije uyu mukino, yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 11. 

Police FC yaguye miswi na Vision FC ubusa ku busa mu mukino wakinwe iminsi ibiri 

Ubwo igice cya mbere cyakinwaga kuri iki Cyumweru cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Police FC yari  ifite abafana bake ku kibuga bayishyigikiye iwinjiramo mbere inasatira izamu rya Vision FC.

Mu minota 15 ya mbere, Police FC yari yamaze kubona amahirwe akomeye inshuro ebyiri imbere y’izamu ariko inanirwa kuyabyaza umusaruro kugeza ubwo  Vision FC yari yatangiye gutinyuka na yo igasatira.

Ku munota wa 32, Vision FC yageze imbere y’izamu igerageza kuba yafungura amazamu mbere ariko Ndizeye Samuel aritambika akiza izamu.

Impera z’igice cya mbere zaranzwe n’imvura nyinshi cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 nuko  imvura yanga guhita kugeza hashize iminota 45 ubwo abasifuzi na bamwe mu bakinnyi b’amakipe yombi bagiye gusuzuma ikibuga, bafata umwanzuro wo gusubika umukino. 

Igice cya mbere cyakiniwe ku Cyumweru cyarangiye Police FC na Vision FC binganya ubusa ku busa 

Umukino wa Police FC na Vision FC ntabwo warangiriye igihe, kubera imvura nyinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND