RFL
Kigali

Zari Hassan yakoze mu jisho Uganda Airlines

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/09/2024 16:22
0


Zari Hassan uri mu bashabitsi bamaze gushinga imizi mu myidagaduro no mu burezi, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’ikompanyi y’indege ya Uganda.



Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan yagarutse ku buryo Uganda Airlines serivisi yayo yamaze kuva ku gihe.

Ibi bikaba byaraturutse ku buryo ingendo zayo zigenda zihindagurika mu masaha kandi ibyo bikaba bitamenyeshejwe abakiliya.

Uyu mugore yagize ati”Isesengura rishingiye kugutenguhwa na Uganda Airlines, nk’umukiriya w’umwizerwa kandi uhora mu ngendo, nagiye nkomeza guharanira guteza imbere igihugu cyacu mu nzira zitandukanye.”

Yongeraho ati”Nyamara ariko ibiri kuba none biri gutuma niyumvamo gutenguhwa bikananshyira mu cyeragati ngendeye kuri serivisi muri gutanga.”

Atanga urugero bw’ibyamubayeho ati”Iki gitondo impinduka zabaye ku gihe cy’urugendo rwacu batigeze batumenyesha, byangije gahunda yanjye nari narateguriye impera z’ukwezi harimo n’ibirebana n’ubucuruzi nari nateguye.”

Zari Hassan agaragaza ko iyo serivisi idakwiriye ku bakiriya kandi ihungabanya icyizere cyabo.

Ikindi yagaragaje ko hari indege zashaje cyane izerekeza muri Afurika y'Epfo, agaragaza ko mu mwaka wa 2024 serivisi yakomeje kuba mbi kugera ku rugero rwa zeru.

Agaragaza kandi ko amafunguro atangwa mu ndege nayo aba ari hasi y’igiciro cy’itike abantu baba bishyuye, asaba ko hakwiriye amavuguru ajyana n’amafaranga abakoresha iyi kompanyi y’indege baba bishyuye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND