Kigali

Judy yasogongeje abakunzi ba sinema kuri filime y'urukundo azahuriramo na Kimenyi Tito-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/09/2024 21:01
0


Uwera Judy [Zuba Judy] yamaze gutangaza ko agarukanye udushya muri filime yitwa ‘Papa Judy’ ndetse anavuga ku mushinga mushya wa filime azahuriramo na Kimenyi Tito uri mu bakoresha cyane urubuga rwa TikTok.



Judy yagarutse kuri filime "Papa Judy" yari amaze iminsi adashyira hanze, avuga ko yabanje gufata umwanya wo kuyitegura neza kugira ngo izagaruke ifite umwimerere.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Judy yagize ati: ”Maze iminsi ntegura neza ubutumwa, amashusho n’uburyo iriya filime ikozemo.”

Yavuze ku mushinga wa filime nshya azahuriramo na Kimenyi Tito ati: ”Iriya filime izaba ari nziza, ndabibabwiye.”

Judy na Kimenyi Tito bakomeje kuvugwa mu nkuru z’urukundo, kubabona mu mushinga umwe wa filime byitezweho gutanga ibyishimo.

Judy yamamaye muri filime zirimo Papa Judy, Urugo Rwanjye, Secret Love n’izindi. Ari mu bakobwa bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2019. Ibirebana n’imideli yabyinjiyemo by’umwuga muri 2021. Kugeza ubu kuri YouTube afite aba-Subscribers ibihumbi bisaga 36, kuri Instagram akurikirwa n’ibihumbi 180 naho kuri TikTok ni ibihumbi 264.

Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Kicukiro, ubu afite imyaka 21 y'amavuko. Mu mwaka wa 2022 ni bwo yasoje amashuri yisumbuye mu birebana n’Ubukerarugendo. Arateganya gutangira vuba kwiga Kaminuza.

Judy ni umwe mu batumiwe mu birori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame, icyo gihe akaba yarakozwe ku mutima no gusanga Umukuru w’Igihugu amuzi izina.

KANDA HANO UREBE PAPA JUDY MU ISURA NSHYA IGIYE KUZAJYA ISOHOKA BURI WA KABIRI


Zuba Judy yagarukanye Papa Judy mu isura nshya nyuma y'iminsi yarafashe umwanya wo kuyitegura neza Judy yitezweho gutanga ibyishimo muri fillime nshya na Kimenyi Tito yitsa ku rukundo 

Judy ni umufana w'imbere wa Perezida Kagame, akaba yarishimiye cyane gusuhuzanya na we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND