RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime David Graham yitabye Imana abura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/09/2024 12:00
0


Umukinnyi wa filime wavukiye i Londres mu Bwongereza, David Graham yitabye Imana abura umwaka umwe gusa ngo yuzuze imyaka 100.



David Graham wamenyekanye muri filime n'ibiganiro bitandukanye, yitabye Imana afite imyaka 99 y'amavuko, nk'uko byemejwe n'abagize umuryango we mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024.

Umwe mu bo bari bahuriye muri uyu mwuga, Jamie Anderson ari mu ba mbere batangaje iyi nkuru y'akababaro, avuga ko uyu 'munyabigwi' azibukirwa kuri byinshi birimo kuba inshuti y'abantu ndetse n'ubuhanga bwihariye yagaragaje mu gihe yari akiriho.

Yavuze ko mu byumweru bicye bishize aribwo abafana ba Anderson baririmbiraga David isabukuru nziza y'amavuko, none ubu akaba yamaze kubavamo bitunguranye.

Ati: "None nyuma y'ibyumweru bicye atuvuyemo. David yari umuntu mwiza kandi w'umugwaneza, akoresha neza igihe cye ndetse n'impano ye. Azakumburwa cyane."

Graham yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo nk'iyitwa "Children's Show Peppa Pig" aho yakinnye nka Grandpa Pig, akina muri Doctor Who, Coronation Street, Casualty n'izindi nyinshi.


Umukinnyi wa filime David Graham yitabye Imana ku myaka 99 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND