RFL
Kigali

Ni nde ukwiye kubazwa ibibazo bya Kiyovu Sports ?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/09/2024 16:29
0


Ikipe ya Kiyovu Sports yahataniraga igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu myaka 2 ishize ikubita umuhisi n'umugenzi aho yari yaratigishije Umujyi, ikomeje kuba nka ya nsina ngufi icibwaho urukoma na buri wese.



Ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y'icyiciro mu Rwanda. Saa Sita n'iminota 30 kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Amagaju FC mu mukino warangiye itsinzwe ibitego 2-0.

Urucaca rwatsindwaga uyu mukino nyuma y'uko rwari rwanyagiwe na Police FC ibitego 4-0 nabwo muri Kigali Pelé Stadium, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona.

Kuva shampiyona yatangira iyi kipe ifite amanota 3 gusa yabonye ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n'amanota 3 n'umwenda w'ibitego 2.

Kiyovu Sports irikuzira iki?

Iyi kipe yaguze abakinnyi batandukanye mu mpeshyi y'uyu mwaka barimo Sugira Ernest, Cédric Hamis, Jospin Nshimirimana na Nsanzimfura Keddy gusa nta n'umwe urakandigira mu kibuga. 

Impamvu badakinishwa ni ukubera ko Kiyovu Sports yafatiwe ibihano n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, byo kutemererwa kwandikisha umukinnyi n'umwe muri uyu mwaka w'imikino bitewe nuko abakinnyi bayireze muri FIFA kubera kutubahiriza amasezerano bari baragiranye barenga 7.

Kuva imikino ya shampiyona yatangira, abakinnyi iyi kipe ikoresha ubu ni abari bayisanzwemo n'abandi bari basanzwe bakina mu Rwanda, gusa bakaba nta makipe bari bafite. 

Ku mukino yatsinzwemo na Mukura VS iyi kipe yari ifite abakinnyi 11 babanje mu kibuga na batatu bari abasimbura aribo Byiringiro Elisa, Byiringiro David na Usabimana Denny.

Usibye abakinnyi ahubwo n'umutoza nta cyizere afite. Ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS, Bipfubusa yabajijwe uko yakiriye umukino, avuga ko ashimira Imana “ko ahubwo turi bazima, iyo ugiye gukina biba bishoboka ko utsinda, utsindwa cyangwa se ukanganya waba uri mu rugo cyangwa hanze.”

Uyu mutoza yavuze ko kandi hari abakinnyi yari afite badasanzwe babanza mu kibuga, ahanini aribo batangiranye amakosa menshi bigatuma ikipe itinda kuwinjiramo. Yavuze kandi ko kuba ikipe iri mu bibazo bizwi kandi nta gitangaza cyo kuba umusaruro utaboneka, gusa ubuyobozi buri kubyitaho ndetse atanata akazi.

Yagize ati “Nibaza ko bitagitangaza kuko dusanganywe ibibazo. Iyo ni impamvu mwabonye dufite abakinnyi 14. Nta cyizere mfite kugeza ubu kubera ibibazo bihari. Nimbona abakinnyi 11 bajya mu kibuga nzakina, umusaruro uzavamo uwo ariwo wose nzawishimira uko''.

Hari abavuga ko ibi byose Mvukiyehe Juvenal abifitemo uruhare 

Nubwo Mvukiyehe Juvenal wabaye Perezida wa Kiyovu Sports kuva mu 2020 kugeza mu mwaka ushize wa 2023 yakoreye ibyiza iyi kipe aho yayiguriye abakinnyi bakomeye ndetse akaniyafasha guhatanira igikombe cya shampiyona imyaka ibiri.

Hari n'abavuga ko ariwe muzi w'ibibazo bya Kiyovu Sports aho abakinnyi batumye iyi kipe ihabwa ibihano ariwe wari warabazanye ndetse agakora n'amakosa mu gatundakana nabo bigatuma bayirega muri FIFA.

Usibye ibi kandi hari n'andi madeni Urucaca rugenda rwishyura yafashwe ku Ngoma y'uyu mugabo.

Kiyovu Sports iragana he?

Kuri ubu hari n'abadatinya kuvuga ko iyi kipe ishobora no kuzamanuka muri shampiyona y'icyikiciro cya kabiri nk'uko byari bigiye kugenda mu 2017.

Mu mikino Kiyovu Sports imaze gutsindwa yose yayikiniye kuri Kigali Pelé Stadium aho wakwita nk'aho ari mu rugo. Bivuze ko nta cyizere wayiha mu mikino iri imbere ko aribwo izabona intsinzi aho izajya iba yagiye gusura andi makipe.

Imikino itanu ikurikiyeho iyi kipe izajya gusura Marine FC,yakire Bugesera FC,yakirwe na Rayon Sports,yakire Gasogi United ndetse inajye gusura Etincelles FC.

Usibye ibyo mu kibuga kandi no hanze yacyo iyo urebye neza ubona ko nta cyizere ko ibibazo bya Kiyovu Sports bizakemuka vuba.

Abari mu buyobozi bwayo ntabwo biteguye kuba batanga amafaranga kugira ngo ibi bibazo bibe byacyemuka abakinnyi bongere bigarurire icyizere.

Kiyovu Sports ikomeje kujya ahabi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND