RFL
Kigali

Cardi B n'umugabo we Offset basubiranyemo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/09/2024 17:47
0


Umuraperikazi Cardi B uri mu manza za gatanya n'umugabo we Offset baherutse gutandukana, ubu basubiranyemo ku mbuga nkoranyambaga umwe ashinja undi ubuhehesi, kugeza ubwo umugabo we avuze ko Cardi B yamuciye inyuma akaryamana n'undi mugabo kandi amutwitiye umwana.



Mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ni bwo umuraperikazi w'icyamamare Belcalis Almanzar Cephus wamamaye nka Cardi B yatse gatanya umugabo we Kiari Cephus uzwi nka Offset nawe uri mu baraperi bagezweho muri Amerika.

Ibi ntabwo byari bitangaje kuko mu mpera ya 2023 Cardi B yari yatangaje ko atakibana mu nzu imwe na Offest kandi ko bashwanye bitewe n'uko yagiye amufata kenshi amuca inyuma. Iyi kandi ntiyari inshuro ya mbere uyu muraperikazi avuze ko umugabo we amuca inyuma.

Kuri ubu bombi bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga bitangaza benshi bitewe nibyo bavugaga. Ibi byatangiye ubwo Cardi B yajyaga 'Live' kuri Instagram ye aho yaganiraga n'abafana be ari kubereka hoteli arimo kubamo mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori bya 'Paris Fashion Week 2024'.

Umwe mu bafana be yanditse muri 'Comments' abwira Cardi ko byari kuba byiza iyaba ari mu Bufaransa arikumwe n'umugabo we. Aha niho byatangiye guhindura isura ubwo uyu muraperikazi yatangiye guhita avuga ku mpamvu yatse gatanya Offset ndetse anavuga ko yamuciye inyuma akaryamana n'umwe mu bagore basanzwe batumvikana.

Yagize ati: "Wenda kunca inyuma nari maze kubimenyera nkamubabarira, ariko noneho mubwire uburyo nari kumubabarira yaryamanye n'umugore tuzirana abizi neza ko turi abanzi? ese ubwo urumva ubundi ankunda? yanciye inyuma kenshi nkamwihorera akibwira ko gukomeza kumpa impano z'ihenze bizatuma tugumana''.

Cardi B wananyuzagamo akavuga amagambo yibututsi atuka Offset, yanavuze ko mu minsi ishije aherutse kujya mu nzu babagamo gufata ibikoresho n'imyenda ye yasizeyo nyamara ngo uyu mugabo akanga ko bamufungurira ngo yinjire.

Yanerekanye kandi ubutumwa Offset amwandikira amusaba ko basubirana. Ati; 'Wanga ko mfata ibintu byanjye nasize mu nzu ariko bwacya ukambwira uburyo unkumbuye kandi wifuza ko dusubirana''.

Bidatinze Offset nawe yahise ajya mu mubare wabari kureba iyi 'Live' ya Cardi B maze ajya ahandikirwa ubutumwa agira ati; ''Waryamanye n'undi mugabo utwite' (aha yavugaga mu minsi ishije atwite umwana wabo wa 3). Ati; ''Vuga ukuri uko waryamanye n'undi mugabo''.

Ntibyagarukiye aho kuko Offset yakomeje avuga ko Cardi B amushinja ubuhehesi kandi nawe atari shyashya yaryamanye n'undi mugabo. 

Yongeraho ati; ''Wikomeza kuvuga ko nkigushaka abantu bose barabibona ko ntakigushaka. Reka ndekere aho uzaba umpamagara mu mezi macye umbwira ko unshaka. Ikindi kandi wowe wabyariye abana rero mi njye watsinze kuko nakubyajije''.

Ubwo Cardi B yari ari kubwira abafana be amakosa y'umugabo we, nawe yaje amushinja ko aherutse kuryamana n'undi mugabo ubwo yari atwite umwana wabo

Cardi B na Offset basubiranyemo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bibaye mu gihe bombi bakiri mu manza za gatanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND