RFL
Kigali

Yasize icyuho n’ubushomeri- Adecute avuga kuri Miss Rwanda yamugejeje ku kwinjira mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2024 10:49
0


Isingizwe Adelaide [Adecute] wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, yatangaje ko ihagarikwa ry’iri rushanwa ryasize icyuho n’ubushomeri ku mubare munini w’abantu ryashoboraga guhindurira ubuzima mbere na nyuma ariko ko ryabaye intangiriro yo kuba yaratinyutse agakora umuziki nk’umuhanzi wigenga.



Uyu mukobwa wari wiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa, amaze iminsi ibiri atanze integuza y’indirimbo ye nshya yise ‘Buje’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Muriro, ndetse agaragaza ko yamaze gukorerwa amashusho, ni mu gihe amashusho yakozwe na Jacob Legacy.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Adecute yavuze ko kwitabira Miss Rwanda byamuremyemo umutima wo kumva ko ntacyo atarageraho mu guharanira gusingira inzozi ze, yaba mu Rwanda cyangwa se mu bihugu byo mu mahanga.

Yavuze ati “Miss Rwanda yatumye ntinyuka, mbona ko ntaho ntabasha kugera cyangwa ngo ngeze umushinga wanjye aho ariho hose haba mu gihugu imbere cyangwa na nyuma yaryo.”

Yasobanuye ko ihagarikwa rya Miss Rwanda ryateje ubushomeri n’igihombo gikomeye, yaba ku bakobwa baryitabiraga n’abandi bari bafite aho bahuriye naryo.

Uyu mukobwa yumvikanishije ko icyemezo cyafashwe cyari gikwiye, ariko kandi n’umushinga mugari, wagahawe andi maboko atamu rikomeza kuba mu mucyo.

Ati “Mbona byarateje ubushomeri haba mu bakoraga muri uyu mushinga ndetse n’abakobwa bajyanagamo imishinga yabo byongeye kandi wari umushinga mwiza utuma buri mukobwa wese yabasha kwaguka mu buryo bw’imikorere kuri ubu bikaba byarahagaze, byateye icyuho gikomeye mu rubyiruko.”

Yasobanuye ko yitabiriye Miss Rwanda asanzwe yiyumvamo gukora umuziki, ariko ko bitewe n’ubushobozi yakomeje kuzitirwa no gutangira gukora ibihangano.

Ashima umubyeyi we watumye abasha gukora indirimbo ya mbere. Ati “Urebye umuziki nawuhozemo kuva nkiri muto ahubwo intambwe nayiteye aho mboneye ubushobozi bwo kuba nakwikorera indirimbo mbifashijwemo n’umubyeyi wanjye(Mama) wahaye igitekerezo cyanjye imbaraga nkabishyira mu bikorwa.”  

Akomeza ati “Igitekerezo naragikuranye kuko nabyirutse nkunda gusubira mu ndirimbo z’abandi umwanya munini wanjye nawumaraga numva indirimbo cyane nkumva najye umunsi umwe hari umwana nkange uzaba uri kumva ibihangano byange.”

Yavuze ko yahisemo kwinjira mu buryo bw’umwuga na nyuma y’uko asoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya ‘Statistics’.

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo izina ‘Adecute’ kubera ko rimuha icyizere cy’uko ‘ndi mwiza uko ndi kandi ko nagera kure hashoboka’.

Yungamo ati “Ade ni impine ya Adelaide naho ‘Cute’ ni akarango ku bwiza nibonamo Imana yampaye kamfasha kutagira icyo mbona nk’inzitizi mu buzima bwangjye zatuma ntagera aho nshaka kugera.”

Adecute yivuga nk’umukobwa w’umukiristo ukunda Imana, usabana n’abantu ariko utuza ari uko ageze ku cyo ashaka. Intego ze mu muziki ni ugukora cyane ku buryo hari abakiri bato bazafatira urugero kuri we.

Indirimbo ye yise ‘Buje’ ayifata nk’impano idasanzwe Imana yamuhaye imwinjije mu muziki no kubasha gukabya inzozi yahoranye akiri muto.Irimo ubutumwa bugaruka cyane ku kubasha gusingira inzozi ze nk’uko byagenze ku barimo Madona na Maradona babiciye bigacika mu bihe bitandukanye.

Ni indirimbo kandi inakangurira abantu kwishima no kwishimira ejo hazaza, mu rwego rwo kubaho ubuzima bufite intego.

Adecute wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo ‘Buji’
Adecute yavuze ko Miss Rwanda yabaye ikiraro cyamuteye imbaraga yo kwinjira mu muziki, kuko ari irushanwa ryatumye abona agomba guharanira inzozi ze
Adecute yavuze ko ihagarikwa rya Miss Rwanda ryateje igihombo n’icyuho ku bakobwa baryitabiraga n’abari bafite aho bahuriye naryo Adecute yatangaje ko ashaka gukora umuziki ku buryo hari abakiri bato bazamufatiraho urugero 

Adecute yashimye umubyeyi we wamufashije kwishyura indirimbo ya mbere yatangiriyeho urugendo rw'umuziki we 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BUJI’ YA ADECUTE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND