RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ko mu gukemura ibibazo by'u Rwanda nta munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/09/2024 17:44
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko mu gukemura ibibazo by'igihugu nta Munyarwanda n'umwe ukwiye gusigara inyuma ahubwo ko buri wese akwiriye kwibona mu bisubizo bigenda bishakwa.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki 26 Nzeri 2024 nyuma yo kwakira Indahiro z'Abasenateri mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibintu byinshi byihariye bituma bashakisha uburyo bwose ngo rubeho kandi bikaba bigirwamo uruhare na Sena ifatanyije n'izindi nzego.

Ati: "U Rwanda rufite rufite ibintu byinshi by'umwihariko biva muri politike, mu mateka, muko duteye, mu karere, tutagira icyambu, ubwo rero bidufasha gushakisha uburyo bwose twakora kugira ngo tubeho, tubeho neza, dutere imbere ndetse tugere kuri byinshi twifuza. 

Sena rero ibifitemo uruhare runini cyane cyane iyo yuzuzazanyije n’izindi nzego. Ubwo bufatanye rero buvamo uko dukemura ibibazo biba ari ingutu ndetse n’ibigaragara ubundi ko bidafite ibisubizo. Abantu iyo dutekereje neza nyine imiterere y’u Rwanda nabyo birakemuka". 

Yavuze ko mu gukemuka kw'Ibibazo by'u Rwanda nta munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma ahubwo ko buri wese akwiriye kwibona mu bisubizo bigenda bishakwa. Ati: "Mu gukemura ibibazo by’igihugu ni ukutagira Umunyarwanda usigara inyuma.  

Buri munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by'ibyo bibazo igihugu kiba gifite ndetse bakabigiramo uruhare. 

Ntabwo ari inyungu zibageraho gusa zindi ariko ni n'uruhare bagomba kubigiramo. Iki ni ikintu tugomba guhora twibuka twibukiranya kugira ngo dukomeze iterambere tutaba twasubira inyuma mu nshingano zacu cyangwa ibindi dushaka kugeraho".

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba muri Sena bafitemo umubare munini w'abategarugori. Ati: "Nashimye kubona ndetse muri Sena dufitemo umubare w’abategarugori utubutse birashimishije no mu zindi nzego ntabwo wenda ari bo bahora baza imbere mu mubare ariko hakwiriye kubamo umubare uhagije".

Yavuze ko ari Sena n'izindi nzego hadakwiye kugira usigara inyuma, ko hakwiye kubaho gukurikirana ndetse ko no kwirinda kunyura inzira y'ubusamo. 

Ati: "Rero ari Sena ari n’izindi nzego zifatanya na Sena ntihakagire usigara inyuma ariko nshaka no kuvuga ku kintu cyo gukurikirana ibyo dukora abantu bifuza no kwirinda kunyura inzira y’ubusamu mu bikorwa bimwe ku bantu bamwe ahubwo ugashaka kugira ngo dukore ibintu neza bifite umucyo biganisha ha handi h’inyungu z’abanyarwanda benshi.

Twebwe nta nubwo dufite byinshi byo gusesagura, hari ababifite ariko nabigize nabyo ntabwo nabisesagura nabikoresha neza mu nyungu z’abaturage kandi niko bikwiye".

Perezida Kagame yasoje asaba Abasenateri gukurikirana ibibazo by'abaturage binanyuze ku mbugankoranyambaga. Ati: "Ndabasaba rero cyane nanone gukurikirana, ibyiza twabonye interineti dufite ikoranabuhanga, kujya tumenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze mu mbunga nkoranyamakuru. Ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati ariko mwadutabaye ko ibintu bitameze neza.

Ntabwo bikwiriye kuba bigera aho dukwiye kuba tubizi kubera ko ni cyo Sena n’izindi nzego bibereyeho, ntabwo ari ukubasanga hano gusa muri iyi Ngoro twicayemo dukwiye kugera kuri bariya baturage aho kugira ngo binyure mu yindi nzira bitugeraho, ndabibasaba nkomeje rero ndibwira ko twabishyiramo umwete".


Perezida Kagame yakiriye Indahiro z'Abasenateri kuri uyu wa Kane


Abasenateri b'u Rwanda bahawe impanuro na Perezida Kagame 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND