RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/09/2024 16:01
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Indahiro z'Abasenateri barimo abahagarariye Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abatowe mu Ntara n'Umujyi wa Kigali, abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza n'abashyizweho na Perezida wa Repubulika.



Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 26 Nzeri 2024 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Aba basenateri barahiye barimo bane bashyizweho na Perezida Kagame kuwa Mbere tariki 23 Nzeri 2024 ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 80.

Abo basenateri ni Dr François Xavier Kalinda, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Dr Usta Kaitesi na Solina Nyirahabimana. 

Abandi basenateri barahiye ni abaherutse gutsinda amatora mu byiciro bitandukanye barimo abatowe mu Ntara y’Amajyaruguru ari bo Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Mu Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

Mu Burasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Ni mu gihe hatangajwe ko Telesphore Ngarambe na Uwimbabazi Penine ari bo batsinze amatora y’Abasenateri by’Agateganyo bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza ya leta n’ayigenga.

Hari kandi Mukabalisa Donatille na Murangwa Ndangiza Hadija batowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe.

Harahiye abandi basenateri bane bari mu bashyirwaho na Perezida basigaje manda umwaka umwe kuri manda yabo ari bo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie, bose hamwe bakaba umunani nk’uko biteganywa n’amategeko.

Perezida Kagame yanakiriye Indahiro z'Abasenateri batorewe kuyobora abandi aho Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda,Nyirahabimana Solina agatorerwa kuba Visi Perezida wa Sena, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma naho Mukabaramba Alvera agatorerwa kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi.

Muri iyi manda ya kane ya Sena, Abasenateri b’abagore bangana na 53%, abagabo ni 47% bikaba ari ubwa mbere umubare w’abagore uruse uw’abagabo muri Sena y’u Rwanda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.


Perezida Kagame yakiriye Indahiro z'Abasenateri 20






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND