RFL
Kigali

Ni umuhanzi mwiza- Safi Madiba kuri Emmy yatumiye mu bitaramo bye muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2024 15:31
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yatangaje ko yatumiye mugenzi we Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy mu bitaramo bya mbere agiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Safi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kimwe Kimwe’ yagaragaje ko azataramana na Emmy mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 4 Ukwakira 2024, nyuma y’ibindi azaba yakoreye mu Bufaransa no mu bindi bihugu ari gutegura.

Ni ibitaramo agiye gukora abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane Hub Entertainment yashinzwe na Bad Rama.

Yagaragaje ko iki gitaramo kizabera ahitwa DD Hoohak Lounge guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu masaha akuze. Ni mu gihe kwinjira ari ukwishyura amadorali 30, ndetse n’amadorali 300 ugahabwa n’icyo kunywa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yatumiye Emmy kubera ko ari umuhanzi usanzwe ubarizwa muri Amerika kandi kandi ‘ufite indirimbo nziza zakunzwe’.

Yavuze ko bakoranye mu bihe bitandukanye, byatumye amwitabaza muri iki gitaramo. Ati “Ni umuhanzi mwiza ufite indirimbo zakunzwe cyane. Ikindi kandi nkeka ko abantu bakeneye umuziki muzima, umuziki uryoheye amatwi, abazi Emmy barabizi, agira umuziki mwiza.

Nifuje ko yagaragara mu bitaramo byanjye, kuko ni umuhanzi mwiza, ufite indirimbo nziza, ikindi turi muri gahunda yo kugarura umuziki mwiza w’ubumwe utarimo amatiku.” 

Emmy watumiwe muri ibi bitaramo yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Ntunsige’’, identite’ n’izindi. Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi azanaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya. 

Ati “Icyo abantu bakwitega ni ukubaririmbira Album yanjye. Muri iki gihe kandi ndigukora kuri Album yanjye ya kabiri, ariko ntabwo nayishyira hanze Album yanjye ya mbere narayimurikira abantu mu buryo bwo kubakorera ibitaramo. Ni uko bimeze.”

Album ye azamurikira muri iki gitaramo iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I won’t lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’; 

‘Hold me’ yakoranye na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Dj Miller. 

Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

Safi atangaje iki gitaramo mu gihe aherutse gutaramira mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje no kwizihiza Umunsi w’Umuganura. Ni igitaramo yakoze ari kumwe n’abarimo Bad Rama, Frank Joe n’abandi.   

Safi Madiba yatumiye Emmy mu bitaramo agiye gukorera muri Arizona


Safi yavuze ko yatumiye Emmy kubera indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye


Emmy agiye kugaragara mu bitaramo muri Amerika nyuma y’igihe arushize

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA SAFI MADIBA


KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA EMMY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND