RFL
Kigali

Teens For Christ ifite intego yo kubwiriza urubyiruko Miliyoni yateguye igitaramo 'Youth Convention 2024'

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/09/2024 17:49
0


Umuryango w'ivugabutumwa ryibanda cyane ku rubyiruko, Teens For Christ Rwanda, wongeye gutegura igitaramo 'Youth Convention' nyuma y'icyabaye umwaka ushize kikaririmbamo Vestine na Dorcas.



Umuvugizi wa Teens For Christ Rwanda [TFC], Mbanzabugabo Muteteri Aminadab, yatangaje ko hatangijwe uyu muryango mu rwego rwo kwigisha ingimbi n’abangavu mu bigo by’amashuri; kwirinda inda zitateguwe, ibiyobyabwenge, uburara n’ubwomanzi n’ibindi bishobora kwangiza urubyiruko.

Yatangaje ibi ku wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, ubwo hatangazwaga byinshi kuri 'Youth Convention 2024' izabera muri Stade ya ULK ku Gisozi, tariki 29 Nzeri 2024 kuva saa Sita z'amanywa aho kwinjira ari ubuntu. Ni igitaramo cyatumiwemo Israel Mbonyi n'abandi bakozi b'Imana ari bo Bishop Moses Odhiambo (Kenya) na Nate Bramsen wamamaye muri Amerika.

Youth Convention 2024 igiye ku nshuro ya 7, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Akamero gashya muri Kristo Yesu’. Ni ijambo riri mu 2 Abakorinto 5:17. Hagira hati: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” TFC ikorera mu Rwanda mu Turere 7 mu Ntara zose no muri Kigali ari na ho ufite icyiciro.

Mbanzabugabo Muteteri Aminadab yagarutse ku bikorwa bamaze kugeraho n'inzozi bafite. Yavuze ko mu myaka 10 ishize, abasaga 8,000 bamaze kwakira agakiza binyuze mu ivugabutumwa rikorwa n'Umuryango wa TFC. Ni mu gihe kandi uyu muryango umaze kugera ku rubyiruko ibihumbi 50, intego akaba ari ukugera ku rubyiruko 1,000,000.

Igitaramo "Youth Convention 2024" cyateguwe na TCF kije gikurikira ibyabanje byatumiwemo abahanzi nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Kanuma Damascene, Serge Iyamuremye,…Umwaka ushize wa 2023 Youth Convention yitabiriwe na Dorcas na Vestine basusurukije imbaga y’uruhumbirajana rw’abitabiriye iki gitaramo.

Kuri iyi nshuro, uretse Israel Mbonyi utegerejwe kuririmbamo mu gihe kirenze isaha hazazamo n’abandi banyempano mu muziki wa Gospel, benshi muri bo baturuka mu ishuri rya Muzika ryahoze ryitwa Nyundo, hazabamo kandi na TFC BAND yiganjemo abanyempano, abayobozi bo mu nzego za Leta, Amadini n'Imiryango itegamiye kuri Leta.

Muri icyo giterane, TFC izaba yizihiza imyaka 10 imazee yigisha ubutumwa bwiza ingimbi n’abangavu binyuze mu ijambo ry’Imana, mu ivugabutumwa bakoreye mu bigo by’amashuri hagamijwe kwirindwa gutwara inda zitateguwe, ibiyobyabwenge, uburara n’ubwomanzi n’ibindi byakangiza urubyiruko.

TFC ikorera mu Rwanda mu turere turenga 7 mu ntara zose no mu mujyi wa Kigali ari na ho ufite icyicaro. Ibitaramo byayo biritabirwa cyane bitewe nuko bireba urubyiruko ruturutse mu mashuri, imiryango itandukanye, bikaba biba biniganjemo abantu bakuru, abayobozi b’imiryango itandukanye n’amashuri na za Kaminuza. Bizwiho kandi abigisha beza b’ijambo rye.


Umwaka ushize iki gitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi icumi kuko bamwe banasubijweyo, ubwo cyaberaga mu ihema rya Camp Kigali (KCEV).

Umuvugizi wa TFC, Mbanzabugabo, yagarutse ku ntego yabo nyamukuru, ati: “Dufite intego yo kwamamaza ijambo ry’Imana dushingiye ku bakiri bato. Urubyiruko turusanga ku bibuga by’imipira, mu magororero, ku bigo by’amashuri n’ahandi hahurira urubyiruko. Intego ni ukongera imyumvire y’urubyiruko muri Kristo kugira ngo ruzabe abayobozi beza mu nzego zitandukanye, zaba iz’iyobokamana ndetse n’iza Leta.”

Yavuze kandi ko banze gushinga insengero ahubwo bahitamo gusanga urubyiruko aho ruri. Kugeza ubu TFC ifite imishinga igeze ku 9 ifasha urubyiruko n’abana. Muri yo bafasha abagororwa kubona ibikoresho by’isuku no kugeza amazi meza ku baturage. Buri mwaka basohora abanyeshuri 62 mu mushinga ugamije guteza imbere abatishoboye.

Abanyeshuri bishyurirwa amafaranga y’ishuri, bahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse n’abadafite imyambaro y’ishuri nabo barabafasha bakayibona. TFC bati: “Twifuza gufasha abana benshi binyuze mu babyeyi babo. Uko tubabona, dukorana n’inzego z’ibanze akaba ari zo ziduha abagenerwabikorwa.”

Uretse guha abana ibikoresho by’ishuri no kubabwiriza, TFC itegura umwiherero mu bihe by’ibiruhuko. Nsengimana Mathiew, umwe mu bagize Umuryango TFC, agira ati: “Dufata abana tukabajyana mu mwiherero tugamije kubongerera ubushobozi butuma barushaho gutekereza ko hari icyo Imana yakoze mu gihe naba nitwaye neza mu kwirinda ibyaha.”

Iradukunda Elysée avuga ko ibijyanye n’imyambarire bigaragara mu rubyiruko ko biteye isoni ariko ko ibyiza ari ukwambara neza wikwije. Ati: “Muri make mu mihindukire yo kumenya Imana na we amenya uko yitwara mu myambarire.” Avuga ko Bibiliya itemera ko abantu baryamana bahuje ibitsina ahubwo yemera ko umugabo agira umugore bityo bakabyara.


Umuvugizi wa Teens For Christ Rwanda [TFC], Mbanzabugabo Muteteri Aminadab


Israel Mbonyi ategerejwe mu giterane cya Teens For Christ Rwanda kuri iki Cyumweru


Israel Mbonyi azaririmba mu giterane "Youth Convention 2024" kizabera ku Gisozi kuri ULK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND