RFL
Kigali

Police FC yatsinze Kiyovu Sports iyiha umukoro wo mu rugo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/09/2024 16:14
0


Police FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, umukino utari warakinwe igihe.



Police FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Ni umukino utarakiniwe igihe kuko Police FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. 

Ni umukino Police FC yamanukanye ipfunwe ridasanzwe kuko yari imaze imyaka 5 idatsinda umukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona.

Police FC iheruka gutsinda umukino w'umunsi wa 2 tariki ya 26/10/2018 ubwo yanyagiraga Espoir FC ibitego 5-1. Ibi bisobanuye ko hashize imyaka 5 n'amezi 11 itabona intsinzi ku mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC ni Niyongira Patient, Achraf Mandela, Ishimwe Christian, Issah Yakubu, Ndizeye Samuel, Henry Msanga, Richard Kirongozi, Iradukunda Simeon, Ani Elijah, Bigirimana Abedi na Mugisha Didier.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni Nzeyurwanda Djihard, Karim MaKenzi, Byiringiro David, Kazindu Bahati Guy, Ndizeye Eric, Tuyisenge Hakim, Hakizimana Felicien, Mugisha Desire, Nsabimana Danny na Shelf Bayo.

Police FC yatangiye icurika kibuga, gusa ishoti rya Ani Elijah ku munota wa gatatu Rica hejuru y'izamu naho Didier Mugisha ku munota wa 10 yongeye kubona umupira asigaranye na Nzeyurwanda Djihard umuzamu wa Kiyovu, nuko umupira awutera ku ruhande.

Ku munota wa 13, Police FC yari yakambitse imbere y'izamu yabonye igitego cyatsinzwe na myugariro Ishimwe Christian. 

Ku munota wa 34, ni bwo Kiyovu Sports yagerageje ishoti rigana mu izamu rya Police FC, ryatewe na Tuyisenge Hakim, gusa umuzamu wa Police umupira awufata neza. 

Ku munota wa 35, Police FC yabonye igitego cya kabiri, igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi, ku mupira yahawe na Ishimwe Christian wari watsinze igitego cya mbere.

Ibitego bya Abedi Bigirimana na Ishimwe Christian, nibyo byasoje igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Police FC ku busa bwa Kiyovu Sports.

Mu gice cya kabiri, Police FC yagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 49, Mugisha Didier ayitsindira igitego cya gatatu. 

Abakinnyi ba Kiyovu Sports nka Karim MaKenzi bagerageje kuzamukana umupira ngo barebe ko ikipe yabona igitego cy'impozamarira, gusa ba myugariro ba Police FC baguma kuba maso. 

Police FC yagumye kotsa igitutu ikipe ya Kiyovu Sports, nuko ku munota wa 83, Ani Elijah afata umupira yogoga ubwugarizi bwa Kiyovu Sports, nuko ayiterekamo igitego cya kane.

Igitego cya Kane cya Ani Elijah, ni nacyo cyasoje umukino warangiye ari ibitego bine bya Police FC ku busa bwa Kiyovu Sports. 

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC iyobora urutonde rwa shampiona y'u Rwanda n'amanota 10. 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports 


Ani Elijah ni umwe mu bakinnyi bakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru muri Police FC 


Abakinnyi ba Kiyovu Sports bagumye gushaka uburyo bwo kwishyura Police ariko inama zabo ziba imfabusa


Abakinnyi ba Police FC bakomeje kugaragaza inyota yo gutwara igikombe cya shampiyona 


AMAFOTO: Ngabo Serge  - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND