Mu myaka itandatu ishize, abahanzi Aime Uwimana na Israel Mbonyi bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise "Indahiro"- Yabaye ishusho nziza y'imibanire y'aba bombi, ariko kandi yabaye itafari ry'inkomezi Aime Uwimana yashyize ku muziki wa Israel Mbonyi wari umaze igihe gito atangiye umuziki nyuma yo gusoza amasomo ye.
Aime Uwimana mu bihe
bitandukanye yagiye agira uruhare rukomeye mu gutera imbaraga abahanzi bakizamuka
mu murimo w'Imana. Abo atandikiye indirimbo, yarabacungiye, ndetse atanga
ibitekerezo ku ikorwa ry'imwe mu mishinga inyuranye bagiye bisangamo mu
bihe bitandukanye.
Nk'ubu ni we wanditse
indirimbo 'Turaje' yahuriyemo abaramyi bakomeye, biteguye no kuzayiririmba mu
giterane cya Rwanda Shima Imana kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 muri
Sitade Amahoro.
Indirimbo ye na Israel
Mbonyi yasohotse mu buryo bw'amajwi ku wa 16 Mutarama 2018, ishyirwa kuri shene
ya Youtube ya Israel Mbonyi no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.
Ikoze mu buryo amagambo baririmba agaragara ndetse yahujwe n'amafoto y'abo yagiye afatwa mu bihe bitandukanye bari mu bitaramo.
Ibitekerezo by'abantu barenga 200, banditse
bagaragaza ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwabakoze ku mutima, ndetse ko
bukomeje kubaherekeza na n'uyu munsi mu rugendo rwo kwiyegereza Imana.
Muri iyi ndirimbo, hari
aho aba bahanzi baririmba bagira bati "...Igihe nanijwe n'urusobe rw'amagambo
ahora anca intege, nkunda cyane iyo unyibutsa amagambo y'ineza, indahiro
y'urukundo, warahije amaraso, indahiro inkomeza umutima, indirimbo y'urukundo rusumba
ijuru (babisubiramo)."
Igihe intoki zanjye zitakibasha kuvuza inanga uko nayivuzaga, igihe n'ibirenge bitakibasha gutera intambwe nk'izo nateraga, igihe inzozi nazo zatengushye ubuzima bwanjye nabuze ihumure..."
Ni indirimbo wumva ko
yandikanywe ubuhanga ariko itarigeze ikorerwa amashusho nk'uko byagiye bigenda
mu bahanzi banyuranye, bakoranye indirimbo na Israel Mbonyi, cyangwa se abakoranye
indirimbo na Aime Uwimana.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Aime Uwimana yatangaje ko ubwo yakoranaga indirimbo na Israel Mbonyi
mu buryo bw'amajwi, batigeze batekereza ko bazayikorera n'amashusho. Ati
"Abantu benshi bakunda kubaza icyo kibazo ariko nta kintu cyabaye
kidasanzwe, twarayikoze ariko ntitwatekereza amashusho."
Abajijwe niba hari
icyizere cy'uko amashusho y'iyi ndirimbo ashobora kuzakorwa, yumvikanishije ko
bisa n'aho bahisemo ko isohoka mu buryo bw'amajwi gusa.
Atangaje ibi mu gihe
aherutse guhurira na Israel Mbonyi mu bitaramo by’ivugabutumwa byabereye mu
Bwongereza mu Mujyi wa London byari byateguwe n'Umuyobozi wa Women
Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera.
Aime Uwimana yatangaje ko
ubwo yakoranaga indirimbo na Israel Mbonyi batigeze batekereza kuyikorera
amashusho
Aime Uwimana yumvikanisha
ko gukorana na Israel Mbonyi byari mu rwego rw’ubushuti no gushyigikirana mu
ivugabutumwa
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AIME UWIMANA AVUGA KU NDIRIMBO YE NA ISRAEL MBONYI
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘INDAHIRO’ YA AIME UWIMANA NA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO