Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mukamusoni Odette usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Itangishaka James bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.
Bombi bahamije isezerano
ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, mu muhango wabereye mu
Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki
26 Nzeri 2024, ni nyuma y’igihe cyari gishize bitegura.
Bahanye isezerano nyuma y’uko
mu minsi ishize, James Itangisha yateye intambwe atungura umukunzi we amwambika
impeta y’urukundo ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe.
James asanzwe ari
umurinzi wa Isimbi Alliance [Alliah Cool], ndetse yakoranye igihe kinini n’umuhanzikazi
Marina. Muri iki gihe yashyize imbere gufasha abahanzi mu muziki, byanatumye
abasha kumenya Odette kugeza ubwo biyemeje kurushinga.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Itangishaka James yavuze ko yishimiye kuba ahamije isezerano n’umukunzi we.
Ati “Ndumva nishimiye cyane, kuva mvuye mu cyiciro cy’ingaragu. Imyaka
ibiri irashize dukundana. Ni imyaka yaranzwe no guhura n’umuntu, agahindura
ubuzima bwanjye, akamfasha mu buryo bukomeye cyane, agatuma nisunga Imana, nkaba
umukiristu, nkamenya Imana, nkamenya n'ibyiza by’Imana.”
Odette yavuze ko yorohewe
no kubwira umukunzi we kwiyegereza Imana. Kandi yamuhisemo ashingiye ku bintu
byinshi cyane birimo kuba “ari umuntu mwiza, ugukunda gufasha, narabimukundiye.”
Odette asanzwe abarizwa
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse shene ye ya Youtube igaragaza ko
yataniye umuziki mu myaka itanu ishize. Yinjiriye mu ndirimbo zirimo
'Urukundo', 'Imbabazi', 'Ineza' yakoranye na Isaac, 'Mama', 'Urukundo', 'Mama',
'Umuhoza' n'izindi zinyuranye.
Uyu mugore yavuze ko yamenyanye na James amufasha mu muziki, ndetse yizeye ko nyuma yo kubana nk'umugabo n'umugore 'azamfasha gukomeza gukora umuziki'.
Odette usanzwe ubarizwa muri Amerika yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Itangishaka James
Prince Kiiiz na Director Gad bashyigikiye James n'umukunzi we Odette
Odette yatangaje ko agiye kurushaho gukora umuziki nyuma yo guhura n'umukunzi we
James yavuze ko yamenyanye n'umukunzi binyuze mu kumufasha mu muziki
James yatangaje ko imyaka ibiri ishize akundana na Odette usanzwe ubarizwa muri Amerika
Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye intambwe aba bombi bateye mu kubaka urugo
Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAMES NA ODETTE
KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO ‘IMBABAZI’ YA ODETTE
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘URUKUNDO’ YA ODETTE
">
Kanda hano urebe amafoto menshi
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO