RFL
Kigali

Ubukene bwo muri Rayon Sports bushobora gutuma ihomba Nsabimana Aimable

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/09/2024 15:07
0


Amakuru ava muri Rayon Sports, aravuga ko myugariro Nsabimana Aimable atakiri gukora imyitozo uko bikwiye kubera hari ibyo ikipe itari kumuha.



Kuri uyu wa Kabiri ku itariki 24 Nzeri 2024, myugariro wa Rayon Sports Nsabimana Aimable ntabwo yitabiriye imyitozo kubera ko hari ibyo yumvikanye n'ikipe ariko ntabibone. 

Nsabimana Aimable ni umwe mu bagabo bamaze iminsi afatiye runini ubwugarizi bwa Rayon Sports we na Omar Gning ukomoka muri Senegal bakinana mu mutima w'ubwugarizi. 

Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo yahamirije InyaRwanda ko uyu myugariro hari imyitozo atakoze, avuga ko ibibazo yari afitanye n'ikipe byizweho anashyimangira ko ikipe yugarijwe n'ubukene. 

Roben Ngabo yagize ati "Ejo Nsabimana Aimable ntiyakoze imyitozo, hari ibyo agombwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, gusa ejo hashize yavuganye na bwo. Nta gihindutse uyu munsi arakora imyitozo yitegura umukino wa Rutsiro FC."

"Si ukubeshya cyangwa guca ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by'amikoro. Biri kuganirwaho n'inzego zitandukanye ku buryo byazakemuka vuba kandi mu buryo burambye."

Nsabimana Aimable atangiye kugenda biguru ntege mu gukora imyitozo ya Rayon Sports, mu gihe iyi kipe yitegura gucakirana na Rutsiro iri mu makipe ayoboye urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda, amakipe akazakinira mu Karere ka Rubavu. 

Umukino wa Rutsiro FC, ni umukino Rayon Sports ikwiriye gushyiramo imbaraga nyinshi kuko kugeza ubu iracyafite amanota atanu muri icyenda imaze gukinira. 

Ibi bibazo bya Nsabimana Aimable kandi bije nyuma y'ibyumweru bibiri Haruna Niyonzima nawe yafashe umwanzuro wo gutandukana na Rayon Sports kubera ko hari ibyo ikipe yamwemereye igatinda kubimuha. 

Ku wa Kabiri ntabwo Nsabimana Aimable yakoze imyitozo kubera ko hari ibyo atabonye 

Umuvugizi wa Rayon Sports yahamije ko ikipe ifite ubukene bukabije 


Nsabimana Aimable ntiyitabiriye imyitozo ya Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND