RFL
Kigali

The Weeknd yongeye guca agahigo kuri ‘Spotify’

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/09/2024 8:37
0


Umuhanzi wo muri Canada, Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wagize indirimbo 18 zose byibura zumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify.



Iyi ntambwe yo kugera kuri miliyari 1 kuri buri ndirimbo, igaragaza The Weeknd nk’umuhanzi ukomeye cyane muri muzika mpuzamahanga, binyuze muri ayo mateka akomeza kwandika ku rubuga rwa Spotify ndetse no mu ruganda rwa muzika muri rusange.

Iyi ntambwe kandi yerekana urwego rw’umuziki we no gukundwa k’uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Pop ku isi, uherutse no gushimagizwa na Nicki Minaj.

Indirimbo za The Weeknd bigaragara muri izo 18 zirimo: Blinding Lights, Starboy, The Hills, Die for You, Save Your Tears, Call Out My Name, I Feel It Coming, Can’t Feel My Face, n’izindi.

Uyu muhanzi akoze ibi mu gihe mu 2023 yari ayoboye abahanzi 10 bafite indirimbo za ‘R&B’ zumvishwe n’abantu benshi. Ni mu gihe kandi anamaze igihe ntabihangano bishya ashyira hanze gusa ibyo yakoze mu gihe cyashije bikomeje kumuha umusaruro kuri Spotify.

The Weeknd abaye umuhanzi wa mbere ugize indirimbo 18 zose zumvishwe n’abantu Miliyari kuri Spotify






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND