RFL
Kigali

Arsenal niyo iri kubirenganiramo! Iby'amategeko mashya y'imisifurire muri English Premier League atavugwaho rumwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/09/2024 10:48
0


Uyu mwaka w'imikino wa 2024-25, wazanye impinduka zidasanzwe muri Shampiyona y'u Bwongereza English Premier League, byumwihariko mu misifurire, gusa ntavugwaho rumwe kuko akomeje kubangamira amakipe.



Muri uyu mwaka w'imikino wa English Premier League VAR isigaye ikoreshwa gake ku ikosa rikenewe cyane bitandukanye no kwitabazwa kuri buri kintu. Bisa nk’aho umusifuzi yongeye gusubirana ububasha yari afite mbere bwo gufata icyemezo atagombereye uburenganzira bwa VAR. 

Ibyemezo bya VAR kandi  byerekanwa kuri televiziyo nini ziba muri stade ndetse abafana bakanasobanurirwa impamvu y’umwanzuro ufashwe.

Andi mategeko mashya akoreshwa muri uyu mwaka, ni uko ikipe yemerewe kwishimira igitego amasegonda 30 gusa. Ubusanzwe umusifuzi yatangiraga kubara igihe kuva igitego kinjiye mu izamu kugeza umukino wongeye gutangizwa hagati mu kibuga.

Kuri ubu, umusifuzi abara igihe nyuma y’amasegonda 30 igitego kigiye mu nshundura, mu rwego rwo kugabanya iminota yongerwaga ku mukino.

Irindi tegeko rikomeje kugonga amakipe yo mu Bwongereza, rivuga ko umukinnyi ubangamiye ugiye gutera kufura atari uwo kwihanganirwa, agomba guhita ahabwa ikarita y'umuhondo. Aha ni kumwe haba ikosa umukinnyi yajya kurihana uwo bahanganye akamuhagarara imbere yanze ko arihana vuba kugira ngo babanze bisuganye.

Irindi ni uburyo hatitawe aho ukuboko kuri umupira ukagukoraho hatangwaga ikosa. Kuri iyi nshuro ntabwo ariko bimeze kuko uko umupira ukora ku kuboko kose biba ari ikosa.

Itegeko rikomeje kubangamira amakipe cyane ni irivuga ko umukinnyi ubangamiye ugiye gutera kufura atari uwo kwihanganirwa, agomba guhita ahabwa ikarita y'umuhondo.

Ibi bimaze gukora kuri Arsenal inshuro ebyiri, ubwo ubwa mbere Declan Rice byatumye abona ikarita itukura kuri Brighton and Hove Alibions, nyuma y'uko yari abonye umuhondo wa kabiri. Kubona ikarita itukura kwa Declan Rice ku mukino wa Brighton, byaciye intege Arsenal, bituma umukino iwunganya igitego kimwe kuri kimwe.

Undi mukino iri Tegeko ryongeye kubangamiramo Arsenal, ni uwo yakinaga na Manchester City. Leandro Trossard nawe yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo, aba ahawe ikarita itukura ku mukino wa Manchester City. Ikarita itukura ya Leandro Trossard, yishe imibare ya Arsenal, kuko umupira yahisemo kuwuharira Manchester City nuko ijya kuryama mu izamu. Ibi byatumye Arsenal ihomba amanota atatu, nuko umukino urangira inganyije na Manchester City ibitego bibiri kuri bibiri.

Nk'uko twafatiye urugero kuri Arsenal, iri tegeko rimaze gutuma itakaza amanota ane, kubera amakarita abiri y'u muhoondo. Bivuze ko iyo itaza kubona ayo amakarita iba ari iya mbere n'amanota 15, kuko ibitego byagiye biyibuza ayo manota, byabonekaga nyuma y'uko yeretswe ikarita itukura.

Bisobanuye ko byibuze mu mikino 2.5 Arsenal ishobora kujya ibona ikarita itukura bitewe n'iri tegeko. Nyuma yo kubona iyo karita, ihombe amanota abiri. Ubwo mu mikino 25 biramutse bikomeje gutya, Arsenal yazahomba amanota 20 avuye mu kutubahiriza iri tegeko rishya.

Amategeko mashya y'imisifurire yatumye Declan Rice abona ikarita itukura ku mukino wa Arsenal na Brighton 

Leandro Trossard itegeko rishya yatumye abona ikarita itukura ku mukino wa Manchester City na Arsenal 

English Premier yagarukanye amategeko mashya, harimo no kwirengagiza VAR, ibikomeje kutavugwaho rumwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND