RFL
Kigali

Bruce Melodie yasubukuye ibitaramo yari afite muri Canada

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/09/2024 7:31
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] uri mu bahanzi bari gutaramira hirya no hino mu gihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika, yamaze kwemeza amatariki mashya nyuma ya gahunda itarabashije gukurikizwa y’ibitaramo yari afite muri Canada.



Bitangira, abantu bari bafite impungenge ko uyu muhanzi atazabasha kuboneka muri MTN Iwacu na Muzika, ariko aza gutangaza ko azaba ahari.

Bruce Melodie yategerejwe muri Canada mu mijyi ine hagati ya Nzeri n’Ukwakira, gusa ni gahunda itarabashije kubahirizwa. 

Uretse kugongana kw'amatariki y'ibitaramo byo muri Canada n'ibyo mu Rwanda, hari amakuru yavuzwe ko hajemo ibibazo, bituma ibitaramo byo muri Canada bisubikwa.

Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye n’itangazamakuru ubwo yakiraga Bien Aime Baraza, yaciye amarenga ku ishyirwaho ry'amatariki mashya y'ibitaramo byo muri Canada.

Kuri ubu iyi nkuru yabaye impamo. Gahunda nshya y’ibitaramo bye muri Canada yatangajwe, ibi bitaramo bikaba byashyizwe mu mpera z’Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2024.

Tariki ya 28 Ukwakira 2024, Bruce Melodie azataramira muri Ottawa, tariki 01 Ugushyingo 2024 ataramire muri Montreal, tariki 02 Ugushyingo 2024 ataramire mu Mujyi wa Toronto naho tariki 09 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver.Amatariki mashya y'ibitaramo bya Bruce Melodi muri CanadaAya niyo matariki ibi bitaramo byari byabanje guhabwa mbere y'uko byimurwa  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND