RFL
Kigali

Indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda ni byo soko y'amahoro arambye - Minisitiri Bizimana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/09/2024 16:51
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, u Rwanda rwifatanyije n'isi muri rusange kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro, umunsi wizihirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.



Uyu munsi tariki ya 21 Nzeri buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro. Kuri iyi nshuro wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’indangagaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro.”

Mu rwego rwo kuwizihiza, urubyiruko rurenga 300 ruturutse hirya no hino mu Gihugu rwateraniye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruhabwa impanuro zitandukanye.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yibukije Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko ko indangagaciro na kirazira by’umuco bifite uruhare rukomeye mu kugena imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda kuko ari byo soko y’amahoro arambye.

Yakomeje agira ati: "Nta kindi gihugu cyigeze kibohorwa n’igice kimwe cy’abenegihugu bacyo bari baragizwe ibicibwa, bakakibohora bahereye aho bari barahungiye, aho bari baraciriwe, bishyize hamwe, bagahangana n’iyo Leta yakoraga ibyo bibi kugeza bayitsinze bagatangira kubaka Igihugu kikiyubaka kikagera ku iterambere, kikagera ku gipimo nk’icyo u Rwanda rugezeho. 

Nagerageje kwitegereza niba hari ikindi gihugu cyagize ayo mateka usibye u Rwanda ndakibura. Ibyo Abanyarwanda tubikesha ubudasa bwacu bwo kwishakamo ibisubizo, tubusigasire."

Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro uri kwizihizwa ku nshuro ya, ni umunsi u Rwanda rwifatanya n'isi mu kuwizihiza kuva mu 2011.


Minisitiri Bizimana yibukije abanyarwanda ko indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda ari yo soko y'amahoro arambye


U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro


Urubyiruko rwibukijwe kugira indangagaciro zo gutabarana haba mu byago no mu byishimo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND