RFL
Kigali

Igisirikare cy'u Rwanda cyungutse abasirikare bashya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/09/2024 9:36
0


Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe.



Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye bakuru n’abato ndetse n’izindi nzego za RDF.

Muri uyu muhango kandi abasoje iyi myitozo, bagaragaje ubuhanga bahungukiye, harimo gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo itandukanye njyarugamba ndetse n’amayeri atandunye ku rugamba ndetse bashimangira ko biteguye neza gukorera Igihugu

Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, kubera kwihangana bagaragaje ndetse no kudacika intege muri iki gihe bamaze bakora imyitozo ndetse abaha ikaze mu muryango mugari wa RDF anabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi  bungukiye muri iyi myitozo basoje kugira ngo bizabafashe mu kurengera ubusugire bw’Igihugu no kurinda abaturage barwo.

 Yashimangiye kandi akamaro ko kubahiriza indangagaciro z’ibanze za RDF, cyane barangwa n’ikinyabupfura  kuko ari byo bizabafasha gukorana neza na bagenzi babo basanze.

 Muri uwo muhango, Pte Bizumuremyi Elissa niwe wahawe igihembo nk’uwahize abandi muri rusange, akurikirwa na Pte Nshimiyimana Leonce.



Bahawe imyitozi ihambaye


Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahaye ikaze abasore n'inkumi muri RDF









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND