Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya
wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa
n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye bakuru n’abato
ndetse n’izindi nzego za RDF.
Muri uyu muhango kandi abasoje iyi myitozo, bagaragaje ubuhanga bahungukiye, harimo gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo itandukanye njyarugamba ndetse n’amayeri atandunye ku rugamba ndetse bashimangira ko biteguye neza gukorera Igihugu
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, kubera kwihangana bagaragaje ndetse no kudacika intege muri iki gihe bamaze bakora imyitozo ndetse abaha ikaze mu muryango mugari wa RDF anabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri iyi myitozo basoje kugira ngo bizabafashe mu kurengera ubusugire bw’Igihugu no kurinda abaturage barwo.
Bahawe imyitozi ihambaye
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahaye ikaze abasore n'inkumi muri RDF
TANGA IGITECYEREZO