RFL
Kigali

Basketball: Amakipe azakina kamarampaka muri Shampiyona y'abagore yamenyekanye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/09/2024 11:22
0


Muri Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball mu bari n'abategarugori, amakipe ane azakina imikino ya Kamarampaka betPawa Playoffs yamaze kumenyekana.



Kuri iki cyumweru, APR W BBC yatsinze IPRC Huye W BBC mu mukino w'ikirarane muri Shampiyona ya Basketball mu bagore, nuko IPRC Huye W BBC ihita ibura mu makipe ane azakina imikino ya Kamarampaka betpawa Playoffs. 

Nyuma y'umukino wa shampiyona y'abagore utari warabereye igihe wabaye kuri iki cyumweru, tariki 23 Nzeri 2024, APR W BBC yatsinze IPRC Huye W BBC amanota 85 kuri 81, akaba ari nabwo imikino isanzwe na Regular Season yahise isozwa. 

Gutsindwa kuri RP IPRC Huye W BBC byatumye ibura amahirwe yo gusoreza mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, biyima amahirwe yo gukina kamarampaka ya 2024. 


Uko amakipe yasoje ku rutonde rwa shampiyona Regular Season 

1. REG W BBC ifite amanota 35 

2. APR W BBC ifite amanota 35 

3. Groupe Scolaire Marie Reine W BBC ifite amanota 31 

4. Kepler W BBC ifite amanota 29 

5. RP IPRC Huye W BBC ifite amanota 28 

6. The Hoops W BBC ifite amanota 25 

7. GS Gahini  W BBC ifite amanota 24 

8. East African University W BBC ifite amanota 23 

9. UR Kigali W BBC ifite amanota 21 

10. UR Huye W BBC ifite amanota 18 

Biteganyijwe ko imikino ya Kamarampaka cyangwa betPawa Playoffs 2024 muri kimwe cya kabiri, izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki, 25 Nzeri 2024. 

Uko imikino izagenda muri kimwe cya kabiri  

-  REG W BBC izakina na  Kepler W BBC

-  APR W BBC izakina na GS Marie Reine


Inzozi za IPRC Huye W BBC zo gukina kamarampaka zitambitswe na APR W BBC mu mukino w'ikirarane 


APR W BBC mu makipe ane azakina imikino ya Kamarampaka betPawa Playoffs 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND