RFL
Kigali

Trump ntakozwa ibyo kongera kugirana ikiganiro mpaka na Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2024 11:20
0


Ku nshuro ya Kabiri Donald Trump yatangaje ko adashaka kongera kugirana ikiganiro mpaka na Kamala Harris bahaganye ndetse yanga ubutumire bwa televiziyo mpuzamahanga ya CNN.



Nyuma yaho mu ntangiriro z'uku kwezi Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yakoranye ikiganiro mpaka na Visi Perezida Kamala Harris bahanganye mu matora. Iki kiganiro ariko cyarangiye benshi bagifite inyota yo kubareba bombi baganira ku ngingo zitandukanye ari nako banashaka amajwi.

Ibi nibyo byatumye abanyamerika benshi basaba ko aba bombi bakongera kugirana ikiganiro mpaka dore ko ubusanzwe abakandida bagirana ibiganiro bibiri mbere y'amatora. Ku ikubitiro televiziyo ya ABC bari bakoreyeho ikiganiro cya mbere yabahaye ubutumire bwo kugaruka gusa Kamala Harris aba ariwe gusa ubwemera Trump abitera utwatsi.

Kuri ubu CNN yahaye ubutumire Kamala na Trump ibabwira ko ku itariki 23 Ukwakira bahawe ikaze gukora ikiganiro mpaka cya Kabiri cyifuzwa n'abanyamerika benshi. Kamala Harris ntiyatinze yahise yakira ubu butumire, abinyujije ku mbuga nkoranyambagaza ze avuga ko yiteguye kongera guhangana na Trump imbere y'imbaga.

Ku ruhande rwa Trump wari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gace ka Wilmington muri Leta ya North Carolina yanze ubutumire bwa CNN. Yahakanye agira ati: ''Sinasubira gukora ikiganiro mpaka kuko igiherutse naragitsinze kandi bampaye ubutumire batinze. Ubu baratinze cyane ntabwo hakiri umwanya w'ibiganiro''.

Ni mu gihe ibinyamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko kuba Trump yanze ubu butumire bisa nkaho ari ugutinya ko Kamala yakongera kumurusha dore ko mu kiganiro giherutse Kamala yamurushije akagira 63% naho Trump akagira 37%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND