RFL
Kigali

Calm Down, Pata Pata na Yéké Yéké mu ndirimbo nyafurika 25 z’ibihe byose

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2024 16:15
0


Usanga muri iki gihe abantu bakora umuziki bagerageza kuwuhuza n’umuco gakondo w’ibihugu byabo yaba mu miririmbire no mu myambarire.Tukaba twifuje kubagezaho indirimbo ziza imbere mu z’ibihe byose kugeza none muri Afurika zifitanye isano n'injyana ya Afrobeat.



Ariko iyo ubirebye neza ubona ko Afurika irimo kuzamukana imbaraga nyinshi ugereranije n’ibindi bice.

Ariko se niba ukurikirana wowe usanga indirimbo z’ibihe byose zaba izihe?.

Biragoye kuzitondeka kuko injyana ari nyinshi, kandi n’abahanga bavuka buri munsi bakaba ari benshi ariko twagerageje kubegeranyiriza iziza imbere muri uyu mwaka wa 2024 zihurizwaho na benshi.

PataPata-Miriam Makeba

">

Iyi yagiye hanze mu mwaka wa 1957, yakozwe n’umunyabigwi mu muziki Miriam Makeba, injyana ikozemo n’uburyo ikora ku mutima, inyikirizo bihuye n’ijwi ry’uyu munyabigwi, biyishyira mu ndirimbo zitajya zitakaza uburyohe.

SweetMother-Prince Nico Mbarga

">

Mu 1976 ni bwo umunya-Nigeria yashyize hanze iyi ndirimbo, igaruka ku budasa n’urukundo rwa Nyina w’umuntu. Ikaba yanditse mu buryo bwihariye, ikagira n’injyana igera ku mutima.

CesPetits Riens-Angelique Kidjo

">

Uyu mugore uri muri bake muri Afurika begukanye Grammy, mu 2002 ni bwo yashyize hanze umuzingo yise ‘Black Ivory Soul’ wariho indirimbo zitandukanye, bigeze kuri ‘Ces Petits Rien’ biba ibindi, iyi ndirimbo ikaba yaranditswe bwa mbere n’Umubiligi, Serge Gainsbourg.

SoulMakossa-Manu Dibango

">

Mu 1972 ni bwo yasohotse, iri mu zateje imbere ibirebana no kubyina, ikaba yaranyuze benshi, ikaba ari imwe mu ndirimbo z’ibihe byose.

YékéYéké-Mory Kanté

">

Mu 1987 ni bwo uyu munyabigwi yakoze indirimbo y’akataraboneka, inyikirizo yayo ikagira uburyoshye bwihariye, ikagira injyana imeze neza, aho yagiye yishimirwa cyane ku migabane ya Afurika  n’u Burayi.

Mafikizolo-Khonana Uhuru

">

Ni umuhanga mu muziki, yakoranye na Uhuru mu 2013, iyi ndirimbo Khona yabaye ikimenyabose bishingiye ku buryo yari yanditse n’injyana ikozemo.

WavingFlag-K’naan

">

Umuraperi K’naan yabaye ikirangirire ku Isi muri Afurika maze indirimbo ‘Waving’ iza ibishimangira kubera ukuntu yabaye ikimenyabose.

Essence-Wizkidna Tems

">

Iyi ndirimbo yubatse ibigwi mu njyana ya Afrobeat, byayigejeje mu bice bitandukanye by’Isi kuva yajya hanze mu mwaka wa 2020, aba bahanzi bombi baje no kuyisubiranamo na Justin Bieber.

AfricanQueen-2Face

">

Mu mwaka wa 2004 ni bwo umunya Nigeria, 2Baba wahoze yitwa 2 Face Idibia yasohoye indirimbo yabaye nk’ikirango cy’ibirori yibanda ku bukwe.

Jerusalema-MasterKG na Nomcebo

">

Aba bahanzi bahaye umugisha abakunzi b’umuziki mu ndirimbo yabo bashyize hanze mu mwaka wa 2019.

Iyi ikaba yarakunzwe cyane igenda inasubirwamo n’abantu batandukanye.

Adonai-Sarkodiena Castro

">

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu mwaka wa 2014, ikaba yaritiriwe Imana ishobora byose.

Johnny-YemiAlade

">Mu mwaka wa 2013 , iyi ndirimbo ni bwo yagiye hanze maze, inkuru yayo n'uko yanditse bishimirwa cyane bijyana n’uburyo kandi iririmbitsemo.

Sodade-CesáriaÉvora

">

Mu 1992, ni bwo yashyize hanze indirimbo igaruka ku rukundo,   ubwiza bw’ijwi ry’umuhanzi bikaba byarakomeje kuba kimwe mu byatumye ikundwa.

Fall-Davido

">

Iyi ndirimbo ya Davido uburyo ikoze injyana n’amajwi yayo byatumye ikomeza kuguma ku mitima ya benshi muri Afurika kuva yajya hanze.

CalmDown-Rema

">

Mu gihe gito iyi ndirimbo yari imaze kuba isereri mu Isi yose, ikaba ari imwe mu zari zigize Album ya mbere y’uyu musore ukiri muto.

Kugeza ubu ibigwi bya Rema byamushyize mu bushorishori bw’umuziki wa Afurika.Kuyisubiranamo na Selena Gomez  nabyo byarushijeho kuyongera uburyohe.

Aicha-ChebKhaled

">

Mu 1996 ni bwo iyi ndirimbo yagiye hanze, iri mu z'ibihe byose aho yaciye ibintu ihereye muri Afurika y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Bamako-Amadou na Miriam

">

Yagiye hanze mu mwaka wa 2004, ubuhanga mu muziki bw’aba bahanzi bombi bwatumye iza ari igihangano gifite umwimerere maze inyeganyeza Isi yose.

MadOver You-RunTown

">Iyi ndirimbo yageze hanze mu mwaka wa 2016, inyikirizo yayo iri mu zatumye irushaho kunyura benshi bigendana n’ijwi ry’uyu musore naryo rikundwa na benshi.

LoveNwantiti-CKay

">

Kuva yajya hanze mu mwaka wa 2019, yakomeje kwiharira imbuga zicururizwaho umuziki n’izikoreshwa mu guhererekanya amakuru,  byihariye kuri TikTok na Instagram.

Ye-BurnaBoy

">

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yagiye hanze, maze uburyo ihurijemo injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Reggae na Dancehall bituma irushaho kwigarurira imitima ya benshi.

Water-Tyla

">

Iyi ndirimbo yo mu mwaka wa 2023, iri mu zitazigera zibagira mu mateka y’umuziki nyafurika, bishingiye ku buryo ikozemo mu njyana ya Afrobeat ariko ivanze na Pop na R&B.

NwaBaby (Ashawo Remix)-Flavour

">

Muri 2010 ni bwo iyi ndirimbo yagiye hanze, ikaba ifite injyana yihariye bituma irushaho gukora ku mutima buri umwe uyumvise, cyane ko yanagemuwe ku ndirimbo na yo y’ibigwi ‘Ashawo’.

InoVaovao-Rossy

">

Iyi ndirimbo iri muri nke zo muri Madagascar zatigishije Isi kakahava.

OneNight-Mimi Mars na Kagwe Mungai

">

Mu 2021 ni bwo iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya Afro-pop yagiye ku isoko, iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo zifite uburyohe bwihariye mu zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

KuLo Sa-Oxlade

">

Ni indirimbo ya Oxlade yasohotse itariki ya 10 Kamena 2022, yamamaye binyuze mu mashusho yayo ya ‘Live’, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 100, uyu muhanzi yaje kuyisubiranamo na Camila Cabello mu Kuboza 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND