RFL
Kigali

Uko Bahavu yagiye mu ndirimbo ya Social Mula atera ikirenge mu cy'umubyeyi wakoranye na Karemera Rodrigue- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2024 14:33
0


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Usanase Bahavu Jannet yatangaje ko yagiye mu mashusho y'indirimbo "Kundunduro" ya Social Mula ashaka gutera ikirenga cy'umubyeyi wagaragaye mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue, no kugira ngo azakomeze kuvugwa na nyuma y'ubu buzima.



'Kundunduro' yaciye ibintu mu myaka itanu ishize, ndetse yabaye idarapo ry'umuziki wa Social Mula, kuko yafashije uyu muhanzi kubona ibitaramo aririmbamo, kandi imwongerera igikundiro kugeza n'uyu munsi.

Ni indirimbo irimo amagambo y'urukundo aryohereye amatwi; ariko kandi bijyanye n'uburyo amashusho akozemo n'uburanga bwa Bahavu Jannet, byatumye umubare munini uyireba mu gihe gito. Binatuma ibitangazamakuru binyuranye biyisamira hejuru.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahavu yavuze ko yahisemo kugaragara mu mashusho y'iriya ndirimbo kubera ko yabonaga atazoroherwa no kumenyekana muri Cinema. Ariko kandi byanaturutse mu kuba akiri muto yarumvise abantu baganira ku mubyeyi wagaragaye mu ndirimbo 'Hagati y'ibiti bibiri' ya Karemera Rodrigue.

Ati "Uribuka mu ndirimbo yitwa 'Hagati y'ibiti bibiri, uribuka umukobwa urimo usutse imisatsi miremire cyane, naramubonaga nkiri umwana, nkavuga nti disi uyu [...] Abantu bamwe bigeze kubiganiraho bakuru, numvise ukuntu bamuganiraho ndavuga nti uziko iyo umuntu agiye mu ndirimbo n'iyo yapfa adashobora kwibagirana..."

Yavuze ko akiri umwana yiyumvishaga ko kujya mu ndirimbo byatuma azakomeza kwibukwa na nyuma y'ubu buzima bushira. Ariko kandi yashakaga kujya mu ndirimbo y'urukundo, nk'uko uriya mubyeyi agaragara mu ndirimbo 'Hagati y'ibi bibiri'.    

Bahavu yavuze ko 'Kundunduro' yavuzwe cyane itarakorerwa amashusho, ku buryo ubwo Social Mula yamwegeraga byabaye amata abyaye amavuta, kandi yari yaramaze kuyimenya.

Ati "Bansabye kujya mu ndirimbo bihurirana n'uko nayikunze. Ndavuga nti aha ngaha noneho ngiye kugera kuri za nzozi. Cyane ko icyo nifuzaga ni ukujya mu ndirimbo izatuma abantu bazahora banyumva."

Yavuze ko akimara kujya muri iyi ndirimbo yanyuzwe, ariko kandi yibuka ko yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukina muri filime 'City Maid' kuko yacaga kuri Televiziyo Rwanda.

Bahavu yavuze ko kiriya gihe yahise ahagaragarika kujya mu ndirimbo z'abahanzi 'kuko icyo nashakaga nari nakigezeho, kuko nari nabonye indirimbo nzajya ngaragaramo igihe cyose'.

Muri Cinema, Bahavu ari kwitegura gukora ibirori byo kumurika Filime ye nshya yise 'Bad Choice' igice cya kabiri mu birori bizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 kuri Canal Olympia ku i Rebero. 

Ni ibirori yahirujemo ibyamamare, ndetse azabihuza n'umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 190 yinjije muri Cinema.

Bahavu yatangaje ko yagiye mu ndirimbo 'Kundunduro' ya Social Mula kubera umubyeyi wagaragaye mu ndirimbo 'Hagati y'ibiti bibiri' 

Bahavu yavuze ko indirimbo ya Social Mula yavuzwe na mbere y'uko ikorerwa amashusho byatumye yiyemeza kuyijyamo 

Bahavu yasobanuye ko akimara kugaragara mu ndirimbo ya Social Mula yahise ahagarika ibyo kujya mu ndirimbo, kuko icyo yashakaga yari amaze kukigeraho

Ku wa 27 Nzeri 2024, Bahavu azakora ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku barenga 190 yinjije muri Cinema 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUKUNNYI WA FILIME BAHAVU

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUNDUNDURO' YA SOCIAL MULA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HAGATI Y’IBITI BIBIRI’ YA KAREMERA RODRIGUE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND