RFL
Kigali

Charles Mugabe yavuze imbarutso y'indirimbo "Naragasaniwe" anateguza kogoga amahanga yamamaza Yesu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2024 13:42
0


Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru". Iki cyanditswe ni cyo cyavomwemo indirimbo nshya "Naragasaniwe" ya Charles Mugabe.



Indirimbo "Naragasaniwe" yanditswe na Charles Mugabe, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Tyra Beats naho amashusho akorwa na Hirwa Sincerite. Abaririmbyi bafashije Charles Mugabe mu kuyiririmba harimo Shadu Nseng na Aimee Ruranga. Abacuranzi bayongereye uburyohe ni Cyiza kuri Guitar, Jushua kuri Piano na Jules ku ngoma.

Ni indirimbo yandikanye ubuhanga ndetse yuje umuziki uryoheye amatwi. Umwanditsi wayo aterura agira ati: "Ijuru ryuje ubwiza n'indirimbo z'iteka yabyise iby'ubusa atarambona. Ntitwamenye ubwo yaje twamwise Berezaburi ariko ntiyigeze abituziza. Ni we wangize umwere imbere y'ijuru maze angarura muri edeni nari nanyazwe".

Akomeza aririmba ko ari umunyamugisha cyane kuba Yesu Kriso yaramwise umuvandimwe we (Abaheburayo 2:11). Ati "Navutse mu muryango w'Ijuru urusha iyindi gukomera. Yesu ntagira isoni zo kumpamya imbere ya se ko ndi mwene se. Naragasaniwe. Nsanze naragasaniwe, nagasaniwe ndi umuntu wagasaniwe."

Mu kiganiro na inyaRwanda, Charles Mugabe ukorera umuziki mu gihugu cya Kenya akaba umuramyi wo guhangwa amaso yavuze ko indirimbo "Naragasaniwe" [Ndi Umunyamugisha] yayanditse nyuma yo gusoma Ijambo ry'Imana riri mu Abefeso 1:1-23, agasanga ari umunyamugisha ku bwo kuronka Yesu Kristo.

"Naragasaniwe" ibaye indirimbo ya 5 akoze mu mwaka umwe amaze mu muziki, ariko ikaba iya mbere akoze mu rurimi rw'Ikinyarwanda kuko izo yakoze mbere ziri mu Cyongereza n'Igiswahili zirimo "Ni Bwana" na "Glory" zakunzwe cyane. Nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya, yateguje imishinga inyuranye irimo 'Live Recording' arimo gutegura y'izindi ndirimbo.

Yavuze ko imishinga y'igihe kirekire afite harimo gukora ivugabutumwa rinyuze mu biterane n'inama zikomeye no gukomeza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga mu ntego y'uko haboneka imiryango y'abakira agakiza mu bihugu byinshi ku Isi. Ati Ndangamiye ko kubona benshi bayoboka Kristo mu ngendo z'ivugabutumwa nzakorera ku migabane itandukanye".

Charles Mugabe ni umuramyi mushya utuye muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gacye kitwa Kasarani. Asengera mu Itorero ryitwa Antioch Church. Ni ingaragu, akaba avuka mu muryango w'abana umunani (Abahungu batanu n'abakobwa batatu), we akaba ari umwana wa gatanu. Indirimbo yamwinjije mu muziki ni "Glory" iri mu rurimi rw'Icyongereza.


Charles Mugabe yashyize hanze indirimbo ya gatanu yise "Naragasaniwe"


Charles Mugabe yabomye mu Abefeso 1:3 indirimbo yise "Naragasaniwe"


Charles Mugabe yakoze indirimbo ya mbere mu Kinyarwanda

Charles yifuza kubona benshi bakira agakiza binyuze mu bihangano bye

REBA INDIRIMBO NSHYA "NARAGASANIWE" YA CHARLES MUGABE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND