RFL
Kigali

Jaja Rwanda yashyize hanze EP "Street of G Kampo" yifashishijeho abahanzi b'Abanyamerika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 14:16
0


Umuhanzi nyarwanda Nshimiye Jaja ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi mu muziki nka Jaja Rwanda, yashyize hanze EP ye ya Kabiri yitwa "Street of G Kampo" iriho indirimbo enye zirimo ebyiri (2) yakoranye n'abahanzi b'Abanyamerika.



Jaja Rwanda yinjiye mu muziki mu 2019 abifashijwemo n’umuhanzi ufite izina mu muziki nyarwanda uzwi nka Khalfan bakoranye n'indirimbo yitwa "Rimwe". Nyuma baje gukorana indi yitwa "No mercy" yahuriwemo n'ibyamamare nka Bull Dogg, Fireman na Khalifan. Yanakoranye indirimbo na Ish Kevin bise "Drill Move".

Muri 2022 yaje no gushyira hanze EP ye ya mbere yitwa "Nitwewumva" ikaba yariho indirimbo eshanu (5) yakoranye n'ibyamamare muri Hip Hop nyarwanda. Mu minsi yashize yagiye ashyira indirimbo hanze yakoranye n'abahanzi batandukanye zirimo iyitwa "Like Me" yakunzwe n'abatari bake akaba yarayikoranye na Logan Joe.

Nk'aho ibi bidahagije Jaja Rwanda yashyize hanze EP ye ya 2 yise "Street of G Kampo" igizwe n'indirimbo enye (4) aho iri ku mbuga zose zicururizwaho imiziki z'iri mu mazina ya Jaja Rwanda. Izo ndirimbo ni iyo yise "Too Hot" Ft Stevie, "Key" Ft Pmane Gelato ndetse na Clovino bakomoka muri USA, "G Kampo Nkahe?" na "Rip" yakoze ari wenyine.

Jaja Rwanda aganira na InyaRwanda, yavuze ko kugira ngo akore iyi EP yakuye imbaraga mu kuba yarakuriye mu buzima bwo mu nkambi ya Gihembe dore ko n'ubundi uramutse ushize mu Kinyarwanda izina ryayo rivuga imihanda y'inkambi ya Gihembe.

Kuri iyi EP aba agaruka mu buzima bwose yakuriyemo ari muri iyi nkambi. Uyu muhanzi Kandi yavuze ko impamvu yahisemo kwifashisha Abahanzi b'Abanyamerika kuri iyi EP ari ukubera ko iya mbere yakoze yariho Abanyarwanda benshi bityo akaba ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo gukoresha n'abandi kugira ngo umuziki we urusheho gutera imbere.

UMVA EP NSHYA YA JAJA RWANDA


Jaja Rwanda yashyize hanze EP yise "Street of G Kampo"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND