Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Tik Tok bakurikiranye cyane ibikorwa bya Kasanyi Nadia [Kampire] na Karasanyi Chantia [Manzere], byatumye batinyuka bashaka uko bakwinjira ku rutonde rw'abanyarwenya basusurutsa abantu binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy biba kabiri mu gihe cy'ukwezi kumwe.
Ni bo bakobwa ba mbere batera
urwenya nk’itsinda. Binjiranye umwihariko wo gukoresha ururimi ndetse
n'amagambo akoreshwa cyane mu Bigogwe, bituma umubare munini w'abantu bababonaga ku
rubuga rwa Tik Tok, utangira no kubahanga amaso muri ibi bitaramo bya Gen-Z
Comedy bibera muri Camp Kigali.
Batangiye ariko Kampire
ari we ugaragara ku rubyiniro, kuko Mazere we yari amaze igihe ari ku ishuri ndetse
yasabye uruhushya ariko biranga.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Manzere yavuze ko binjiye ku rutonde rw'abantu batera urwenya mu
Rwanda mu buryo bwabatunguye, ariko kandi bashyigikiwe n'ibikorwa bagiye
banyuza ku rubuga rwa Tik Tok mu bihe bitandukanye.
Uyu mukobwa yavuze uko
bagenda bashyira hanze ibihangano, ni na ko babonaga inshuti zabo n'abandi
bakurikiranaga ibyo bakora, babasabaga gukomeza kubakorera ibindi bihangano.
Kampire yavuze ko yakuze
atiyumvamo impano yo gutera urwenya, ariko Mukuru we Manzere we yakundaga gukina
filime. Ati "Iyi mpano sinzi uko yaje, yaravumbutse. Ni uko byaje."
Yavuze ko ubwo Mukuru we
yamusabaga ko bakora itsinda bakajya batera urwenya yahise abyumva. Ariko
nkandi Mazere ashimangira ko "imbuga nkoranyambaga nizo zabigizemo uruhare
runini."
Uyu mukobwa yavuze ko nta mbaraga bashyize mu kwinjira muri 'Comedy', biri mu mpamvu zatumye abashakaga kubaca intege barabaye bacye cyane. Yibuka ko umuntu wa mbere wakurikiranye ibikorwa byabo [Follow] ku mbuga ari Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool.
Ati "Alliah Cool
yakurikiranye ibikorwa byacu ari nka saa sita z'ijoro, umuvandimwe wacu
aratubyutsa, araza aratubwira ati ni muze murebe."
Yavuze ko gukurikirwa na
Alliah Cool byabongereye imbaraga nyinshi, ariko kandi byaberetse ko ibyo
bakora byageze kure.
Manzere yavuze ko amazina
bakoresha ya 'Kampire na Mazere' atari ayabo bwite, ahubwo ni amazina bahawe
n'umubyeyi wabo, bitewe n'uko ariya mazina yitwa abantu benshi batuye mu
Bigogwe. Ati "Si amazina yacu bwite, ahubwo ni amazina yitwa abantu benshi
bo mu Bigogwe."
Yavuze ko ubwo binjiraga
mu bitaramo bya Gen-z Comedy, yabanje gukora ari wenyine bitewe n'uko Kampire
yari ku ishuri. Ariko kandi yibuka ko igitaramo cya mbere yagaragayemo ari wenyine
yari afite ubwoba bwinshi bitewe n'uko yari wenyine atari kumwe na mugenzi we.
Igitaramo cya kabiri
bombi muri Gen-z Comedy, bombi bagihuriyemo. Kampire avuga ko yorohewe no
guseruka imbere y'abantu, ahanini bitewe n'uko Mukuru we yari yamubanjirije muri
ibi bitaramo, bituma amugira inama y'uko bagomba kwitwara.
Aba bakobwa bombi, bavuze
ko umuryango wabo ubashyigikiye mu buryo bukomeye, binaturuka kuko benshi mu
bagize umuryango w'abo ari abataramyi. Ati "Nta kintu cyo mu muryango kitugonga,
ahubwo baradushyigikiye bose."
Kampire na Manzere bavuga ko Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton, ari umwe mu bantu bazwi wabaherekeje cyane mu rugendo rwabo, ndetse yabifashishije mu bice bishya bya filime 'Umuturanyi' izajya hanze mu munsi iri imbere.
Kampire na Manzere babaye itsinda rya mbere ry'abakobwa batera urwenya
Aba bakobwa binjiranye umwihariko wo gutera urwenya ku mico n'imibereho y'abatuye mu Bigogwe
Manzere [Ubanza iburyo] ndetse na Kampire [Uri ibumoso] ubwo bateraga urwenya mu gitaramo cya Gen- Z Comedy
Aba bakobwa bavuga ko bashaka ko gukora ibishoboka ku buryo mu myaka itanu iri imbere bazaba ari itsinda rikomeye mu Rwanda
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KAMPIRE NA MAZERE
VIDEO: Iyakaremye Emmanuel- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO