RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Kampire na Manzere, itsinda rya mbere ry'abakobwa bakora 'Comedy'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2024 13:57
0


Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Tik Tok bakurikiranye cyane ibikorwa bya Kasanyi Nadia [Kampire] na Karasanyi Chantia [Manzere], byatumye batinyuka bashaka uko bakwinjira ku rutonde rw'abanyarwenya basusurutsa abantu binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy biba kabiri mu gihe cy'ukwezi kumwe.



Ni bo bakobwa ba mbere batera urwenya nk’itsinda. Binjiranye umwihariko wo gukoresha ururimi ndetse n'amagambo akoreshwa cyane mu Bigogwe, bituma umubare munini w'abantu bababonaga ku rubuga rwa Tik Tok, utangira no kubahanga amaso muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy bibera muri Camp Kigali.

Batangiye ariko Kampire ari we ugaragara ku rubyiniro, kuko Mazere we yari amaze igihe ari ku ishuri ndetse yasabye uruhushya ariko biranga.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Manzere yavuze ko binjiye ku rutonde rw'abantu batera urwenya mu Rwanda mu buryo bwabatunguye, ariko kandi bashyigikiwe n'ibikorwa bagiye banyuza ku rubuga rwa Tik Tok mu bihe bitandukanye.

Uyu mukobwa yavuze uko bagenda bashyira hanze ibihangano, ni na ko babonaga inshuti zabo n'abandi bakurikiranaga ibyo bakora, babasabaga gukomeza kubakorera ibindi bihangano.

Kampire yavuze ko yakuze atiyumvamo impano yo gutera urwenya, ariko Mukuru we Manzere we yakundaga gukina filime. Ati "Iyi mpano sinzi uko yaje, yaravumbutse. Ni uko byaje."

Yavuze ko ubwo Mukuru we yamusabaga ko bakora itsinda bakajya batera urwenya yahise abyumva. Ariko nkandi Mazere ashimangira ko "imbuga nkoranyambaga nizo zabigizemo uruhare runini."

Uyu mukobwa yavuze ko nta mbaraga bashyize mu kwinjira muri 'Comedy', biri mu mpamvu zatumye abashakaga kubaca intege barabaye bacye cyane. Yibuka ko umuntu wa mbere wakurikiranye ibikorwa byabo [Follow] ku mbuga ari Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool.   

Ati "Alliah Cool yakurikiranye ibikorwa byacu ari nka saa sita z'ijoro, umuvandimwe wacu aratubyutsa, araza aratubwira ati ni muze murebe."

Yavuze ko gukurikirwa na Alliah Cool byabongereye imbaraga nyinshi, ariko kandi byaberetse ko ibyo bakora byageze kure.

Manzere yavuze ko amazina bakoresha ya 'Kampire na Mazere' atari ayabo bwite, ahubwo ni amazina bahawe n'umubyeyi wabo, bitewe n'uko ariya mazina yitwa abantu benshi batuye mu Bigogwe. Ati "Si amazina yacu bwite, ahubwo ni amazina yitwa abantu benshi bo mu Bigogwe."

Yavuze ko ubwo binjiraga mu bitaramo bya Gen-z Comedy, yabanje gukora ari wenyine bitewe n'uko Kampire yari ku ishuri. Ariko kandi yibuka ko igitaramo cya mbere yagaragayemo ari wenyine yari afite ubwoba bwinshi bitewe n'uko yari wenyine atari kumwe na mugenzi we.

Igitaramo cya kabiri bombi muri Gen-z Comedy, bombi bagihuriyemo. Kampire avuga ko yorohewe no guseruka imbere y'abantu, ahanini bitewe n'uko Mukuru we yari yamubanjirije muri ibi bitaramo, bituma amugira inama y'uko bagomba kwitwara.

Aba bakobwa bombi, bavuze ko umuryango wabo ubashyigikiye mu buryo bukomeye, binaturuka kuko benshi mu bagize umuryango w'abo ari abataramyi. Ati "Nta kintu cyo mu muryango kitugonga, ahubwo baradushyigikiye bose."

Kampire na Manzere bavuga ko Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton, ari umwe mu bantu bazwi wabaherekeje cyane mu rugendo rwabo, ndetse yabifashishije mu bice bishya bya filime 'Umuturanyi' izajya hanze mu munsi iri imbere. 


Kampire na Manzere babaye itsinda rya mbere ry'abakobwa batera urwenya 


Aba bakobwa binjiranye umwihariko wo gutera urwenya ku mico n'imibereho y'abatuye mu Bigogwe


Manzere [Ubanza iburyo] ndetse na Kampire [Uri ibumoso] ubwo bateraga urwenya mu gitaramo cya Gen- Z Comedy 


Aba bakobwa bavuga ko bashaka ko gukora ibishoboka ku buryo mu myaka itanu iri imbere bazaba ari itsinda rikomeye mu Rwanda 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KAMPIRE NA MAZERE


VIDEO: Iyakaremye Emmanuel- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND