RFL
Kigali

Rwanda Cup: APR W BBC yegukanye igikombe ihigitse REG W BBC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/09/2024 7:47
0


APR BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup, igitwara ihigitse REG W BBC, igikombe gishya kiri gukinwa ku nshuro ya mbere.



Ni umukino wabanjirijwe n'uwo guhatanira umwanya wa gatatu, aho warangiye Kepler W BBC iwegukanye nyuma yo gutsinda IPRC Huye W BBC. 

Mu mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024, APR W BBC yitwaye neza mu gice cya mbere, nyuma yo gutsinda agace ka mbere n'amanota 28 ku 9 ya REG BBC, naho aka kabiri igatsinda n'amanota 22 kuri 12 ya REG. 

Mu gice cya kabiri, REG W BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe, gusa amanota yatsinze ananirwa gukuramo ikinyuranyo cya APR W BBC yari yatsinze mu gice cya mbere. 

Agace ka gatatu, REG W BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko itsinda amanota 25 kuri 14 ya APR W BBC. Mu gace ka Kane, ni bwo REG yagarukanye imbaraga zidasanzwe, gusa umunaniro uba mwinshi mu bakinnyi, amanota aba make. 

Agace ka Kane karangiye REG W BBC itsinze amanota 13 kuri 12 ya APR BBC, gusa umukino urangira APR W BBC yegukanye igikombe ku ntsinzi y'amanota 72 kuri 59 ya REG W BBC 

APR W BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2024, itsinze REG W BBC ku mukino wa nyuma ku manota 72-59, ibaye ikipe yegukanye iki gikombe ku nshuro yacyo ya mbere kuko cyatangiye gukinwa muri uyu mwaka. 

APR W BBC yegukanye umwanya wa mbere inahabwa igikombe, REG W BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ni iya kabiri, Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu, naho IPRC Huye W BBC yatsinzwe na Kepler iba iya kane muri Rwanda Cup 2024. 


APR W BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2024 itsinze REG W BBC 


Abakinnyi ba APR W BBC bakimara kwegukana igikombe 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND