RFL
Kigali

Ambasaderi CG Dan Munyuza yasuye APR FC mbere yuko icakirana na Pyramids FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 7:41
0


Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yasuye ikipe ya APR FC mbere y'uko icakirana na Pyramids FC yo muri iki gihugu mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.



Yabasuye ku mugoroba wo kuwa Gatanu ubwo iyi kipe yakoraga imyitozo ya nyuma ibanziriza uyu mukino bafitanye na Pyramids FC.

Ambasaderi CG Dan Munyuza yavuze ko ubwo yaganiraga n'abakinnyi yababwiye ko bishimiye kuba bagiye gukinira mu Misiri ndetse ko babashyigikiye.

Ati: "Abakinnyi nababwiraga ko twishimiye ko baje gukinira muri iki gihugu cya Misiri kandi ko tubari inyuma, tubashyigikiye kandi ko intsinzi yabo ari intsinzi y’igihugu cyacu ari intsinzi y’Abanyarwanda, iy’abafana ba APR FC muri rusange".

Yakomeje avuga ko urebye uko APR FC yakinnye umukino ubanza kubona intsinzi n'uyu munsi bishoboka ndetse anasobanura ko mu Misiri nta Banyarwanda benshi babayo n'abahari bakaba bari kure ya Cairo gusa abahari bose bakaba baraba bari ku mukino.

Ati" Urebye ukuntu umukino w’i Kigali wagenze biduha icyizere ko nibatanga ibyo bafite byose bagakina neza barabona intsinzi. 

Iki gihugu cya Misiri ntabwo kirimo Abanyarwanda benshi ngira ngo twese turi nk'i 142, abenshi ni abanyeshuri bari kure ya Cairo ariko abari hano twese turaba duhari tureba umupira dufana ikipe yacu ya APR FC".

Yanashimiye abafana ba APR FC baherekeje ikipe. Ati: "Iicya mbere ni ukubashimira ko bagaragarije ikipe yabo urukundo no kugaragaza ko bakunda umukino w’umupira w’amaguru. Icyo nabwira rero abafana baje ndetse n’abataje ni uko ikipe yabo aho yajya gukina hose baba bakwiye gukora iyo bwabaga bakayiherekeza bakayishyigikira kuko iyo abakinnyi bakina bafite n’ababashyigikira bibatera umurava akenshi bikavamo n’intsinzi".

Ibi byabaye nyuma yuko ejo ari bwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ikipe ya APR FC, General Mubarakh Muganga nawe yasabye abakinnyi b’iyi kipe gusezerera FC Pyramids yo mu Misiri bakinjira mu matsinda ya CAF Champions League bahigurira Inkotanyi.

Ikipe ya APR FC irakina na Pyramids FC kuri uyu wa Gatandatu Saa mbili.

Umukino ubanza wabereye muri Stade Amahoro warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Bivuze ko kugira ngo ikipe y'Ingabo z'igihugu ikomeze igere mu matsinda isezereye Pyramids FC isabwa nibura kwinjiza igitego kugira ngo ibe yakomeza. 

Ishobora gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no kunganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.


Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yavuze ko bari inyuma y'ikipe ya APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND