RFL
Kigali

Primus yabaye nyambere mu gutera inkunga Davis D mu gitaramo agereranya n’icya Kanye West

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2024 12:13
0


Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus rwarabaye nyambere mu kumutera inkunga mu gitaramo yise “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.



Ni cyo gitaramo gikomeye uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ agiye gukora mu rwego rwo gushimangira ibigwi yubatse biherekejwe n’ibikorwa binyuranye, n’uburyo yagiye yaguka mu rugendo rwe rw’umuziki n’ibitaramo yagiye akorera mu bihugu bitandukanye.

Ni igitaramo kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bigaragaza ko Umuterankunga Mukuru w’iki gitaramo, ari uruganda rwa Bralirwa.

Kuri Davis D ni ibintu bidasanzwe kuko ari ku nshuro ya Kabiri akoranye na Primus mu bitaramo bye. Yabwiye InyaRwanda ko yakoranye bwa mbere na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus ubwo yahatanaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars mu 2017.

Ati “Ariko navuga ko ari ubwa mbere nkoranye nabo nk’umuterankunga mu gitaramo cyanjye. Ndishimye cyane rero kuko ni uruganda runini rukomeye nahoze nifuza ko twakorana mu buzima bwanjye, ku bw’umugisha n’amahirwe rero, nkabije inzozi. Gukorana na Primus rero ni ikintu nifuje cyane.”

Davis D asobanura Bralirwa nk’uruganda rwatumye izina rye rimenyekana binyuze mu bitaramo yateguraga byageraga mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda. 

Ati “Twakoranye mu bitaramo byazengurukaga igihugu. Urumva dufitanye ibihe byiza mu by’ukuri, rero ndishimiye cyane kuba ndi gukorana na Primus.”

Igitaramo cye akigereranya n’icya Kanye West!

Uyu muhanzi yasobanuye ko mu myaka 10 ishize ari mu muziki, ari urugendo rwaranzwe n’ibyiza n’ibibi, ariko kandi kubera abafana bamushyigikiye kugeza n’uyu munsi, afite ishimwe ku mutima kuko banyuranye mu bikomeye.       

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Kimwe Zero’, yumvikanishije ko iki gitaramo cye kizandikwa mu mateka kuko amaze imyaka icumi yose atekereza uko azashimira abakunzi be mu buryo bwihariye.

Davis D yavuze ko iki gitaramo akigereranya n’ibyo Kanye West yakoze mu bihe bitandukanye, kuko yiteguye mu bijyanye n’imyambarire, uburyo amajwi yumvikana, ibishashi bishimangira ibirori, uko azitwara ku rubyiniro n’ibindi ‘mbese ntabwo ari igitaramo gisanzwe ahubwo ni nka filime’. Ati “Kubakunze uburyo ntegura murabizi ibyo nshaka kuvuga.”


Davis D yatangaje igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yise ‘Shine Boy Fest’


Davis D yashimye bikomeye uruganda rwa Bralirwa rwamuteye inkunga muri iki gitaramo


Davis D yavuze ko yaherukaga gukorana n’uruganda rwa Bralirwa mu bitaramo bya Guma Guma byo mu 2017 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIMWE ZERO’ YA DAVIS D

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND