RFL
Kigali

REG Volleyball Club iri kwiyubaka mu buryo bwihariye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/09/2024 10:32
0


REG Volleyball Club ikina Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikomeje gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwiyubaka, inagura abakinnyi bihariye.



Kuri uyu wa Kane ku itariki 19 Nzeri 2024, iyi kipe y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu, yasinyishije abakinnyi batatu bari ku rwego rwo kuyihesha igikombe. 

Iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ishyize, uyu mwaka irakubita agatoti ku kandi yifuza igikombe cya Shampiyona gifitwe na APR VC, akaba ari nayo mpamvu yasinyishije intwaro eshatu. 

Abo bakinnyi basinyiye REG Volleyball Club, harimo Mugisha Jean Sentere na Rukundo Bienvenue bakomoka mu Rwanda ndetse na Matthaus Wojtylla ufite amamuko muri Brazil. 

Umunya-Brazil Mathaus Wojtylla, nubwo yagaragajwe kuri uyu wa Kane itariki 19 Nzeri 2024, yari amaze igihe yarumvikanye na REG Volleyball Club. 

Abakinnyi nka Rukundo Bienvenue wakiniraga Police Volleyball Club, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, naho Mugisha Jean Sentere wavuye muri IPRC Musanze yasinye imyaka itatu. 

Umunya-Brésil, Matthaus Wojtylla Mesquita Campos wakiniraga Stiinta Exporari Baia Mare yo mu gihugu cya Romania, yasinye amasezerano y'imyaka itatu. 


Abakinnyi basinyiye REG Volleyball Club, harimo Mugisha Jean Sentere na Rukundo Bienvenue bakomoka mu Rwanda, ndetse na Matthaus Wojtylla ufite amamuko muri Brazil









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND