Kigali

Alex Muhangi yasesekaye i Kigali agaruka ku mvano y’umushinga mugari afitanye na Fally Mercie-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/09/2024 16:11
0


Alex Muhangi utegerejwe mu bitaramo by’urwenya bya Gen Z, yamaze kugera mu Rwanda. Mu kiganiro n’inyaRwanda, yatangaje uko bahuje igitekerezo cyo kugirana imikoranire irambye na Fally Mercie.



Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k’Ibiyaga bigari, Alex Muhangi yamaze kugera i Kigali agaruka ku kuba amaze iminsi akora ubushakashatsi ku bigezweho mu Rwanda.

Yasezeranyije abantu kubaha umunezero yifashishije inkuru zigezweho mu Rwanda cyane cyane mu bahanzi n’abakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga.

Alex Muhangi agaruka kuri Fally Merci, yagize ati: ”Mufata nk’umuvandimwe muto, iteka nishimira kubona abanyarwenya bashya bavuka.”

Yagaragaje ko mu mpamvu yaje mu Rwanda harimo n’umushinga wo guhuza Gen Z na Comedy Store. Ati: ”Bizorohereza abanyarwenya bataramiye muri Gen Z kuba bakwambuka bagataramira no muri Comedy Store natwe gutyo.”

Asobanura uko bahuje, yagize ati: ”Nari ndi hano mu isozwa ry’imikino ya BAL, turahura turaganira dukomeza no kugirana ibiganiro kuri telefone.”

Yaboneyeho kugira inama Fally Merci amusaba gukomeza gushyiramo imbaraga, amubwira ko bitangira bigoye ariko igihe kikagera amafaranga akaza.

Ati: ”Ubwo natangiraga ibitaramo bya Comedy Store nari meze nka we, buri umwe twari kumwe yarambwiraga ngo 'ntabwo bizakunda'. Iyo mureba rero, mba nibona umwana muto ukora ibintu ku giti cye nta muterankunga.”

Yongeraho ati: ”Icyo namubwira ntiyite ku bicantege, akomeze ashyiremo imbaraga.”

Alex Muhangi ni umwe mu bari butange ibyishimo mu gitaramo cy'urwenya cya Gen Z Comedy kuri uyu wa Kane muri Camp Kigali. Haraba hari n'abandi banyarwenya batandukanye bo mu Rwanda.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALEX MUHANGI


Fally Merci ari mu bagiye kwakira Alex Muhangi ku kibuga cy'indege i Kanombe Ubwo Alex Muhangi yari ageze i Kanombe ku cy'indege aho yatangarije ko yiteguye gutanga umunezeroFally Merci yakiranye urugwiro Alex Muhangi umufata nk'umuvandimwe we muto 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND