RFL
Kigali

Cristiano agiye gushyirwa ku mafaranga azajya abonwa n'umugabo agasiba undi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/09/2024 10:02
0


Cristiano Ronaldo agiye gushyirwa ku mafaranga mashya yo muri Portugal azajya agurwa ibihumbi 113 by'Amayero mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk'umukinnyi wageze ku bigwi bikomeye.



Igihugu cya Portugal gikomeje gushaka uburyo bwo guhemba umukinnyi wacyo, Cristiano Ronaldo bijyanye n'ibigwi bidasanzwe amaze kugeraho mu mupira w'amaguru.

Uyu mukinnyi yageze kuri byinshi birimo ibitego 130 amaze gutsindira ikipe ye y'igihugu ya Portugal ndetse akaba yaratwaranye nayo ibikombe 2 ari byo icya Euro ya 2016 ndetse n'icya UEFA Nations League.

Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 901 bikaba bimugira umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ndetse no mu minsi yashize yashyizeho agahigo ko kuba umuntu wa mbere ugejeje abantu bamukurikira bangana na Miliyari 1 ku mbuga nkoranyambaga ze zose.

Mu rwego rwo kumuhemba, igihugu cya Portugal cyafashe umwanzuro wo gukora amafaranga amashya akazaba ariho ifoto ye ndetse n'izina rye mu mpine "CR7".

Aya mafaranga azaba ari amayero 7 ndetse ashobora kuzajya anakoreshwa hanze ya Portugal. Nubwo aya mafaranga azaba ari amayero 7 ariko kuzajya ushaka kuyatanga bizajya bisaba gutanga amayero ibihumbi 113.

Kuzajya ubona iyi note iriho ifoto ya Cristiano ntibizaba byoroshye kuko izajya igurwa ibihumbi 113 by'amayero, mu manyarwanda akaba ari Miliyoni 170 [170,036,796 Frw].

Cristiano Ronaldo yatangiye gukina ruhago ahereye muri Sporting CP y'iwabo, muri 2003 yerekeza muri Manchester United,2009 ajya muri Real Madrid ayivamo muri 2018 ajya muri Juventus.

Muri 2021 yasubiye muri Manchester United naho muri 2023 ahita yerekeza muri Arabia Saudite yo muri Arabia Saudite ari nayo akinira kugeza ubu. Aya makipe yose yatwaranye nayo ibikombe birimo 5 bya UEFA Champions League, 3 bya Premier League na 2 bya La Liga.

Cristiano Ronaldo agiye gushyirwa ku mafaranga

Portugal igiye guhemba Cristiano Ronaldo kumushyira ku mafaranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND