Kigali

Abakobwa: Ibyakwereka ko umusore mukundana atazakuviramo umugabo uhamye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/09/2024 18:42
0


Biragoye kumenya umusore uzakubera umugabo uhamye mu ntekerezo no mu mikorere, ariko hari bimwe bigaragaza ko umusore wifuza ko muzabana wamureka mu maguru mashya.



Dore ibizakwereka ko umusore mukundana azagutenguha mu rushako:

1. Guhora ataka ko akennye: Ubukene buterwa no kudatunga, nyamara ubutunzi buzwana no gushora imbaraga. Guhorana amarira y’ubukene bikongerera ubukene aho kumara ubukene.

Niba umusore mukundana ahorana amarira ko nta kintu afite bikaba nk’ingeso, menya ko afite ubunebwe adashaka kuvugaho. Abashoramari bakunze kuvuga ko kuvuga cyane bidindiza iterambere, mu gihe abafite intego bakora bya bikorwa byabo bikazivugira. Akora cyane ntiyaba akennye, ariko kuvuga ku bukene kuko nabwo bubaho bigaragaza ko hatarabaho gusobanukirwa ikibumara.

Abakobwa bakwiriye kwitondera umusore uhora aririmba ubukene n’iyo yaba akora, kuko abasore bazima bubatera isoni. Cunga neza kandi witegereze buri kantu umusore mukundana urebe ko katazakubangamira mu rugo rwanyu.

2. Kuyoborwa n’ibiyobyabwenge: Bamwe mu bakobwa bankundana n’abasore bafata ibiyobyabwenge, bakisobanura bavuga ko urukundo rujya aho rushaka bazabahindura. Biragoye kugumana ubwenge nyuma yo kugira uruhare mu kubuyobya.

Niba umusore mukundana ashobora kuba atunzwe n’ibiyobyabwenge, bigaragaza urugo rwe kandi azaba ari umutwe warwo. Abakiri mu rukundo bakwiriye kwitonda igihe bafata umwanzuro wo kubana n’abantu bakundana, ndetse bakazirikana ko nyuma yo kujya mu rugo kwihishanya birangiye, benshi bananirwa kwiyakira.

3. Kubura igihe wamusabye kuganira: Ibiganiro ni byo bifatirwamo ibyemezo ndetse ukamenya n’intego za nyiri ubwite. Iyo umuntu ahunga ibiganiro bivuze ko muba mudahuje ibyifuzo, cyangwa hari byinshi aguhisha, niba kubura kwe kudasobanutse.

Uyu musore ubura akanya ko kuganira nawe, nimumara kubana azakwaka na gake yaguhaga ubeho wihariye urugo kandi urugo ari urwa babiri. Ni ngombwa ko abantu bahuza ibiganiro niba bakundana koko, bakanamenyana kurushaho.

4. Kutita ku Rukundo:Urukundo ni ikintu kigorana kubona, ariko bamwe bamara kurubona bakaruterera inyoni. Umugabo uzita ku rugo ntagaragarira mu rugo, ahubwo umubona kare.

Kutita ku rukundo harimo kutamenya intego zarwo, kwirengagiza inshingano zawe, ibyo bikagaragaza ko mubanye adasobanukiwe impamvu yubatse. Abakobwa benshi bavuga ko bafatwa nabi mu rukundo kandi badakubitwa cyangwa ngo batukwe, ariko umugabo uteye utya ntaba agufashe neza nk’umugore we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND