Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close yatanze ikiganiro mu nama yigaga ku iterambere ry’ubwikorezi bukozwe n’indege nto zidafite aba Pilote (Drones) yabereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.
Ni inama yahuje ibihugu
bitandukanye byo ku Isi, yabaye hagati ya tariki 9 na 13 Nzeri 2024. Ihuza
abashakashatsi, abayobozi mu nzego zinyuranye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko
ubwikorezi bukozwe n’indege nto zidafite aba Pilote bwatezwe imbere, mu rugendo
rwo guhindura serivizi z’ubuzima.
Ni ubwa mbere iyi nama
yari ibaye. Yabereye ku cyiciro cya ICAO (Interational Civil Aviation
Organization). Mu batanze ikiganiro muri iyi nama, harimo Tom Close watanze
ikiganiro cyibanze ku buryo u Rwanda rwifashisha indege zidafite abapilote mu kugeza
amaraso, imiti, ibijyanye n'amatungo ndetse n'inyunganira-mirire.
Yavuze ibi, ashingiye ku
kuba mu 2016, u Rwanda rwaragiranye amasezerano na n’ikigo Zipline agamije
gutwara (Last mile delivery) amaraso akenerwa kwa muganga.
Aya masezerano yatumye
ubuvuzi bukenera amaraso butera imbere, bigabanya impfu z'abaziraga gutinda
kubona amaraso.
Byanatumye kandi ibyo
Zipline itwara byongerwamo imiti ikenerwa mu butabazi bwihuse, hongerwamo
ibijyanye n'amatungo birimo intanga z'inka n'ingurube bya kijyambere ndetse
hanongerwamo inyunganiramirire n'inkingo z'abana.
Tom Close yabwiye
InyaRwanda ko ubu buryo bwo gukoresha tekinoloji ya ‘Drones’ ushaka ibisubizo
by'ibibazo byugarije abaturage byumwihariko mu buvuzi ni ubwa mbere byari
bikozwe ku Isi.
Uyu mushinga watangijwe
ku mugaragaro mu 2016 na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, ugeze
ku ntego zawo bituma ibihugu bitandukanye byo ku Isi byifuza kurwigiraho.
Uyu muhanzi usanzwe ari n’Umuyobozi
w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yavuze ko yasabye abitabiriye iyi nama kwigira ku byakozwe n’u Rwanda mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije
ibihugu byabo.
Ati “Nabasabye kwigira ku
byakozwe mu Rwanda, bagakoresha tekinoloji mu gushaka ibisubizo byugarije
ibihugu byabo.”
Izi ndege ziswe ‘Zips’
zikorwa n’uruganda Zipline rwo muri Leta ya California ho muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Zatangiye gukoreshwa mu
Rwanda mu 2016, binyuze mu bufatanye n’ikigo UPS na Gavi ndetse n’Ihuriro
ry’Inkingo ku Isi (Vaccine Alliance).
Ibi byatumye, u Rwanda
ruba igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyifashisha ‘Drones’ za
Gisivile mu gutwara ibintu mu kirere.
Ziplines ifite ibibuga bibiri yifashisha mu gukoresha izi ndege, harimo ikibuga cyo mu Karere ka
Muhanga mu Murenge wa Shyogwe ndetse no mu Karere ka Kayonza.
‘Drones’ z’iki kigo
zifite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri mu kirere, ndetse zifite ubushobozi
bwo gutwara ibiro bibiri by’imiti. Zifite ubushobozi bwo kugenda Kilometero 160
ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline
Rwanda, Kayitana Pierre aherutse kubwira CNBC Africa ko kuva batangira
gukorera mu Rwanda, byatumye bagukira no mu bindi bihugu byo ku Isi.
Ati “Nyuma y’u Rwanda
twagukiye mu bindi bihugu bitanu bya Afurika. Ubu turi no mu Burayi, turi
gutangira mu Bwongereza, vuba aha turaba twateye amatako no muri Australia.”
Tom Close yatanze
ikiganiro mu Nama yigaga ku iterambere ry’ubwikorezi bukozwe n’indege nto
zidafite aba Pilote (Drones)
Iyi nama Ton Close
yatanzemo ikiganiro yabereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada
Tom Close yasabye abitabiriye iyi nama kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byugarije abaturage
Mu 2016 nibwo Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda, hagamijwe guhindura serivisi z’ubuzima
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ESSENCE' Y'UMUHANZI TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO