RFL
Kigali

Rudeboy yakuriye inzira ku murima abafana ba P-Square

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/09/2024 16:24
0


Nyuma y'uko itsinda rya P-Square ritandukanye ubwa Kabiri, gusa abafana bakaguma icyizere cy'uko ryakongera kwiyunga rikagaruka mu muziki, Rudeboy yamaze kubwira abafana ko ibi bidashoboka.



Umuhanzi Paul Okoye uzwi nka Rudeboy yongeye gushimangira ko adateze kongera gusubirana n’umuvandimwe we Peter Okoye uzwi nka Mr P bahozwe mu itsinda rimwe rya P-Square.

Mu kiganiro Rudeboy yakoreye kuri Instagram (Live), yavuze ko yagiye akora akazi gakomeye ariko akabona abandi aribo babyungukiramo.

Yavuze ko ubu yafashe icyemezo ndakuka cy’uko azajya yiririmbana ku giti cye, aho kugira ngo ajye aruhira abandi.

Aba bavandimwe batangiye kugirana ubwumvikane buke biturutse ku mitungo bari bahuriyeho, aho Paul yatangiye gushinja Peter ko hari imitungo yagiye acisha ku ruhande atabizi.

Mu 2017 nibwo bwa mbere P-Square yatandukanye, ariko bigeze mu 2021 bongera gusubirana, nyamara  mu kwezi kwashize bongeye kwemeza ko bongeye gutandukana inshuro ya Kabiri.

Gutandukana kwa P-Square byababaje benshi bakunda umuziki nyafurika dore ko aba bavandime bombi bari mu bazamuye injyana ya Afro-Beat, byumwihariko nibo ba mbere bo muri Nigeria bakoranye n'abahanzi mpuzamahanga bakomeye.

Rudeboy yakuriye inzira ku murima abafana ba P-Square batekerezaga ko iri tsinda rizagaruka mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND